skol
fortebet

Reba uburanga bw’umukobwa uri mu rukundo n’umukinnyi Nshobozwabyosenumukiza [AMAFOTO]

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Saturday 16, Sep 2023

Reba uburanga bw'umukobwa uri mu rukundo n'umukinnyi Nshobozwabyosenumukiza [AMAFOTO]

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi wa APR BBC,Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson wanabaye umukinnyi wahize abandi mu mikino ya Kamarampa (Playoffs), ari mu rukundo na Nkubito Josiane.

Uyu musore uheruka gufasha APR BBC kwegukana igikombe cya shampiyona nyuma y’imyaka 14 itazi uko gisa,ntiyasigaye inyuma mu rukundo kuko ubu ari kumwe n’uyu mukobwa w’uburanga.

Nshobozwa amaze kwandika izina mu mukino wa Basketball aho yaba mu ikipe y’igihugu ndetse no muri APR FC akinira ari inkinga ya mwamba.

Amakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru yamenye ni uko amaze iminsi aryohewe n’urukundo n’umukobwa w’umunyarwandakazi witwa Nkubito Josiane ndetse bakaba bamaze igihe kitari gito bakundana

Aba bombi bakaba bamaze iminsi banasohokana aho Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson nk’iyo atakinnye ajya amutwara muri Kigali Arena bakarebana imikino ya Basketball iba yahaebereye

Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson w’imyaka 25, yakiniye Espoir BBC 2016-18 ari bwo yahitanga yerekeza mu ikipe ya REG BBC yakiniye kugeza 2022, yahise yerekeza muri APR BBC akinira kugeza uyu munsi.

IVOMO:ISIMBI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa