skol

Reba ubwiza bw’Umunyarwandakazi wemeye kubera umugore umukinnyi Osaluwe

Yanditswe: Tuesday 12, Mar 2024

featured-image

Umukinnyi wa AS Kigali, Raphael Osaluwe ukomoka mu gihugu cya Nigeria, yambitse impeta umunyarwandakazi Umuhoza Liliane amusaba ko yamubera umugore,mu birori byabaye mu ijoro ryo ku cyumweru,tariki10 Werurwe 2024.

Rafael Osaluwe avuga ko umukunzi we bamaranye ibiri n’igice bakundana ndetse ubu urukundo rwabo bahisemo ko ruba urw’iteka ryose.

Rafael Osaluwe yakiniye ikipe ya Bugesera FC, ayivamo mu mpeshyi ya 2023 ajya muri Rayon Sports yasinyiye amasezerano y’imyaka ibiri akinamo umwe 2022-2023, kuri ubu akaba ari intizanyo muri AS Kigali kugeza mu mpeshyi ya 2024.

Osaluwe akina mu kibuga hagati gusa mu mwaka ushize ntiyorohewe n’imvune kuko zamubanye nyinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa