skol
fortebet

Reebok yanze kwitandukanya n’Ikipe y’Igihugu ya Israel ikomeje kugerwa intorezo

author-image

Yanditswe na: JABO Blaise Patience
Kuwa: Wednesday 01, Oct 2025

Reebok yanze kwitandukanya n'Ikipe y'Igihugu ya Israel ikomeje kugerwa intorezo

Sponsored Ad

skol

Uruganda rw’ibikoresho bya siporo rwa Reebok rwatangaje ko rutiteguye gukura ikirango cyarwo ku myambaro y’amakipe y’igihugu ya Israel nubwo hari igitutu cyinshi cy’abasaba guhagarika imikoranire.

Muri iyi minsi, Israël ikomeje gusabirwa guhagarikwa mu marushanwa atandukanye arimo ategurwa na FIFA ndetse n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi (UEFA) kubera ibitero iheruka kugaba muri Gaza.

Icyo gitutu cyageze kandi no ku bafatanyabikorwa batandukanye b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri icyo gihugu (IFA), barimo n’uruganda rukora imyambaro rwa Reebok.

Gusa ku wa Kabiri, Umuvugizi w’uru ruganda yatangaje ko badateganya gukura ikirango cyabo ku myambaro y’amakipe y’igihugu ya Israel, aho yabishimangiye mu kunyomoza amakuru avuga ko baba barasabye IFA gusiba icyo kirango.

Mu kiganiro n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters), yagize ati “Tuzakomeza kubaha ikirango cyacu ndetse n’ubufatanye bwacu na IFA. Ntitwivanga muri politiki, dukora siporo.”

IFA yemereye Reuters ko imyambaro y’amakipe ya Israel mu mikino mpuzamahanga izakomeza kugaragaraho ikirango cy’urwo ruganda nk’uko byahoze mbere.

Mu Ukuboza 2023, uruganda rwo mu Budage rwa Puma rwahagaritse imikoranire yarwo n’Ikipe y’Igihugu ya Israel, ariko rutangaza ko ntaho bihuriye n’intambara iki gihugu cyateje muri Gaza.

Reebok yemeje ko ikirango cyayo kizakomeza kugaragara ku myambaro y’Ikipe y’Igihugu ya Israel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa