skol
fortebet

REG BBC na APR BBC ku mukino wa nyuma wa Rwanda Cup

Yanditswe: Thursday 08, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

APR BBC yatsinze Patriots amanota 91-70 naho REG BBC itsinda Espoir BBC amanota 98-72, amakipe yombi abona itike yo gukina umukino wa nyuma w’irushanwa rya Rwanda Cup rikinywe ku nshuro ya mbere.

Sponsored Ad

Iyi mikino ya 1/2 yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 7 Kanama 2024 kuri Lcyee de Kigali.
Amakipe yombi yakinnye adafite bamwe mu bakinnyi bagenderaho urugero Patroits ntabwo yari ifite Steve Hagumintwali na Willy Perry mu gihe APR itari ifite umunyamali Aliou Diarra.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yatangiye umukino neza irushanwa ku buryo bugaragara Patriots abakinnyi Isaiah Miller na Shema Osebon batsinda amanota menshi.
Bidatinze agace ka mbere karangiye APR BBC iyoboye umukino n’amanota 29 Kuri 17 ya Patriots
Mu gace ka kabiri, Patriots yagarutse yahinduye imikinire itangira kugabanya ikinyuranyo cy’amanota ndetse igikuramo ijya imbere ya APR BBC amanota (37-35) ibifashijwemo na Ndizeye Diedonnee, APR BBC yongeye kujya imbere ibifashijwemo na Ntore Habimana na Shema Osebon.
Amakipe yombi yagiye kuruhuka APR BBC iyoboye umukino n’amanota 48 kuri 43 ya patriots BBC.
Mu gace ka gatatu, APR BBC yakomeje kongera amanota ibifashijwemo na Isaiah Miller wagize umukino mwiza hamwe Axel Mpoyo.
Aka gace karangiye APR BBC iri mbere n’amanota 75 kuri 59 ya Partiots.
Mu gace ka nyuma, APR BBC yakomeje kongera amanota ibifashijwemo na Nshobozwabyosemukiza Jean Jacques Wilson na Axel Mpoyo.
Umukino warangiye APR FC itsinze Patriots BBC amanota 91-70 ibona itike yo gukina umukino wa nyuma wa Rwanda cup 2024.
Umukino wabanje REG BBC yatsinze Espoir BBC amanota 98-72 ikatisha itike yo gukina umukino wa nyuma.
Umukino wa nyuma hagati ya REG BBC na APR BBC uzaba ku wa Gatanu tariki 9 Kanama 2024 Kuri Lcyee de Kigali.
Ikipe izegukana igikombe izahagararira u Rwanda mu mikino y’amakipe y’Akarere ka 5.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa