REG BBC yatwaye igikombe cya shampiyona ku nshuro ya 2 yikurikiranya
Yanditswe: Monday 19, Sep 2022

Ku nshuro ya 2 yikurikiranya REG BBC yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda,itsinze Patriots BBC imikino 3-2 muri kamarampaka.
Mu mukino wabaye kuri iki cyumweru,REG BBC yatsinze irusha cyane Patriots BBC amanota 84-74.
Nyuma yo guhangana mu mikino 4 ya kamarampaka bakanganya 2-2,hari hatahiwe uwa nyuma wari rurangiza kuri iki Cyumweru.
Patriots yatsinze umukino wa mbere,hanyuma 2 ikurikiyeho REG BBC irayitsinda ariko muri iyo mikino yombi yabatsindaga mu gace (...)
Ku nshuro ya 2 yikurikiranya REG BBC yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda,itsinze Patriots BBC imikino 3-2 muri kamarampaka.
Mu mukino wabaye kuri iki cyumweru,REG BBC yatsinze irusha cyane Patriots BBC amanota 84-74.
Nyuma yo guhangana mu mikino 4 ya kamarampaka bakanganya 2-2,hari hatahiwe uwa nyuma wari rurangiza kuri iki Cyumweru.
Patriots yatsinze umukino wa mbere,hanyuma 2 ikurikiyeho REG BBC irayitsinda ariko muri iyo mikino yombi yabatsindaga mu gace ka nyuma yananiwe.
Kuri iki cyumweru,Patriots BBC yaje iri ku rwego rwo hasi ndetse uduce tubiri twa mbere itsindwa irushwa cyane ko kuboneza amanota mu nkangara byari ingorabahizi kuri yo.
Agace ka mbere REG BBC yagatsinze ku manota 24-13 ya Patriots BBC yahushaga cyane ndetse igatakaza imipira bikabije.
Agace ka kabiri karangiye amakipe yombi yinjije amanota 18 ariko REG BBC iguma imbere ya Patriots BBC ku giteranyo cy’amanota 42-31.
Patriots BBC yaje mu gace ka gatatu iri hejuru ndetse igerageza kugabanya ikinyuranyo kubera umurindi w’abafana bayo,byatumye karangira ikinyuranyo cyagabanutse ari amanota ya Patriots BBC 49 kuri 59 ya REG BBC.
Iminota itanu ya nyuma yagoye REG BBC cyane kuko Patriots BBC yagabanyije ikinyuranyo kigera ku manota atanu.
Icyakora imbaraga za Patriots zaje kuba nkeya kuko REG BBC yikuye muri ayo mazi abira itsinda amanota 3 inshuro nyinshi ikinyuranyo kirongera kirazamuka.
Umukino warangiye REG BBC yegukanye igikombe cya 2021-2022 nyuma yo gutsinda mukeba wayo Patriots BBC amanota 84-74.
Ukuri kwagaragaye muri iyi mikino ya kamarampaka nuko ikipe ya REG BBC iri hejuru ya Patriots mu mayeri y’umukino by’umwihariko umutoza Henry Mwinuka ndetse n’urwego rw’abakinnyi ntabwo rungana.
REG BBC yatwaye igikombe giherekejwe na 15,000,000 RwF, niyo izahagararira u Rwanda muri Basketball Africa League,BAL.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *