skol
fortebet

REG VC na RRA VC zegukanye irushanwa ’NSSF KAVC

Yanditswe: Monday 05, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Amakipe ya REG VC mu bagabo na Rwanda Revenue Authority mu bagore ni yo yatwaye irushanwa mpuzamahanga ritegurwa n’ikipe ya KAVC yo muri Uganda.

Sponsored Ad

Iri rushanwa ryari rimaze iminsi itatu ribera kuri Lugogo Indoor Pitch mu Mujyi wa Kampala, ryitabiriwe n’amakipe 31 aturutse mu bihugu bya Uganda, Kenya, u Rwanda, Sudani y’epfo n’u Burundi.
Amakipe yaturutse mu Rwanda ni yo yaje guhurira ku mukino wa nyuma mu bagabo ndetse no mu bagore nyuma yo kwitwara neza mu mikino y’amatsinda ya ¼ ndetse n’iya ½ cy’irangiza.
Mu bagore, Rwanda Revenue yasezereye APR VC muri ½, yaje kwegukana iri rushanwa bigoranye, ni nyuma yo gutsinda ikipe ya Police WVC iheruka kwegukana irushanwa rya Liberation Cup Seti 3-2 (25-21, 16-25, 25-23, 17-25, 15-10).
Mu bagabo, ikipe ya REG yegukanye irushanwa rya mbere muri uyu mwaka ubwo yatsindaga APR VC seti 3-0( 25-23.25-20, 25-21).
Andi makipe yari ahagarariye u Rwanda, ikipe ya Kepler yaje gusezererwa na APR VC muri ¼ cy’irangiza mu gihe APR WVC yo yatahanye umwanya wa gatatu itsinze KAVC yo muri Uganda Seti 3-1 (25-16, 21- 25, 25-17, 25- 23).
NSSF KAVC International yakinwaga ku nshuro ya 26, n’umwaka ushize na bwo yari yegukanywe n’amakipe yo mu Rwanda, aho Police yari yarizanye mu bagabo na ho APR WVC ikaritwara mu bagore.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa