skol
Kigali
Fortebet

REG yatangaje ko nta ruhare yagize mu ibura ry’umuriro kuri stade Umuganda

Imyidagaduro   Yanditswe na: 24 September 2017

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu z’amashanyarazi REG cyatangaje ko nta ruhare na ruto cyagize mu ibura ry’umuriro kuri Stade Umuganda yaberagaho umukino wa Super Cup ukaza gusubikwa kubera kubura k’umuriro.

Iki kigo kibinyujije ku rubuga rwacyo rwa Twitter cyatangaje ko ikibazo cyabaye ari uko installations za stade zitari zimeze neza ndetse ko ariyo mpamvu nyamukuru yatumye umukino uhagarara.

Uyu mukino wahagaze ku munota wa 65 nyuma y’aho umusore Kwizera Pierrot yari amaze gutsindira Rayon Sports igitego cya kabiri cyane ko igitego cya mbere cyari cyatsinzwe na Ismaila Diarra ku munota wa 34.

Kugeza kuri ubu nta mwanzuro urafatwa ku mukino wa nimugoroba gusa abakunzi b’umupira w’amaguru bategerezanyije amatsiko menshi umwanzuro urafatwa na FERWAFA ku bijyanye no gusubukura umukino cyane ko bivugwa ko ushobora gusubirwamo wose uko wakabaye.

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ukena ufite itungo rikakugoboka!!!Barcelona yateje utwayo kugira ngo ibone...

Ikipe ya FC Barcelona yagurishije 24,5% bya studio yabo Orpheus Media kuri...
12 August 2022 0

Perezida wa Rayon Sports yavuze ku byerekeye gusinyisha Caleb uri...

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports,Uwayezu Jean Fidele yatangaje ko uyu munsi...
12 August 2022 0

Manchester United yatakaje umwanya wa mbere mu makipe ya Premier League...

Ikipe ya MANCHESTER UNITED ntabwo ikiri iya mbere mu makipe ya Premier...
12 August 2022 0

Paul Were yakoze ku mutima abafana ba Rayon Sports ku munsi wa...

Rutahizamu Paul Were uheruka gusinyira Rayon Sports yakoze imyitozo ya...
12 August 2022 0

Pique yihimuye kuri Shakira akundana n’Umunyeshuri arusha imyaka...

Myugariro Gerard Pique yanze guta igihe mu gahinda ko gutandukana n’uwari...
12 August 2022 0

Imikino y’igikombe cy’isi 2022 yigijwe imbere ho umunsi umwe

Igikombe cyisi kizatangira umunsi umwe mbere ya tariki yari iteganyijwe...
12 August 2022 0