Regragui utoza Maroc yasezeye bitunguranye mbere y’Igikombe cy’Isi cya 2026
Yanditswe: Friday 06, Feb 2026
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Maroc, Walid Regragui, yasabye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FRMF) kumurekura, habura amezi ane gusa ngo Igikombe cy’Isi cya 2026 gitangire.
Walid Regragui yatangiye gutoza Maroc muri Kanama 2022, ubwo iki gihugu cyari muri bimwe mu byahagarariye Afurika mu Gikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar.
Icyo gihe yakoze amateka yo gufasha iki gihugu kugera muri ½ cy’iri rushanwa, asezererwa n’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa.
Nta gihe gishize kandi uyu mutoza afashije iyi kipe kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cya 2025 cyabereye iwayo, aho yatsinzwe bigoranye na Sénégal bigoranye.
Ikinyamakuru Foot Mercato cyatangaje ko uyu mugabo w’imyaka 50 yamenyesheje FRMF ko atagishaka gukomeza gutoza iki gihugu, yifuza kujya ahandi.
Ni mu gihe amakipe atandukanye yo muri Arabie Saoudite ashaka uyu mugabo kuva mu 2024, harimo n’Ikipe y’Igihugu ya Arabie Saoudite ishaka ko azasimbura Hervé Renard.
Yasabye gutandukana n’iyi kipe mu gihe habura amezi ane ngo Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada, gitangire kuva tariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga 2026.
Walid Regragui utarasubizwa ku busabe bwe, yatoje amakipe arimo FUS Rabat na Wydad AC y’iwabo muri Maroc na Al-Duhail yo muri Qatar mbere y’uko afata inshingano muri Atlas Lions.
Walid Regragui yasabye Maroc gutandukana na yo nk’Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *