skol
fortebet

"Reka dukomeze tuzamure iyi mibare duce agahigo kose gashoboka" -Cristiano Ronaldo wagejeje ku bitego 801

Yanditswe: Friday 03, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru Cristiano Ronaldo yaraye akoze agahigo ko kuzuza ibitego 801 mu mateka ye nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru ubwo ikipe ye ya Manchester United yatsindaga Arsenal ibitego 3-2 muri shampiyona.
Ronaldo wihebeye guca uduhigo,yahise ajya ku mbuga nkoranyambaga ashimira abakunzi be n’abo bakinannye ariko arenzaho ko ashaka gukomeza guca uduhigo dushoboka mu mupira w’amaguru nubwo afite imyaka 36.
Ronaldo yagize ati "Nshimishijwe cyane no kuba umukinnyi wa mbere (...)

Sponsored Ad

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru Cristiano Ronaldo yaraye akoze agahigo ko kuzuza ibitego 801 mu mateka ye nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru ubwo ikipe ye ya Manchester United yatsindaga Arsenal ibitego 3-2 muri shampiyona.

Ronaldo wihebeye guca uduhigo,yahise ajya ku mbuga nkoranyambaga ashimira abakunzi be n’abo bakinannye ariko arenzaho ko ashaka gukomeza guca uduhigo dushoboka mu mupira w’amaguru nubwo afite imyaka 36.

Ronaldo yagize ati "Nshimishijwe cyane no kuba umukinnyi wa mbere w’umupira w’amaguru watsinze ibitego birenga 800 bizwi.

Mbega ukuntu uru rugendo rutazibagirana rutangaje!… Mwarakoze cyane bafana banjye kunguma iruhande.

801 kandi turacyabara! Reka dukomeze kuzamura iyi mibare, duce buri gahigo kose gashoboka! Reka tubikorere hamwe, ndabizeye mwese!."

Ibi bitego uko ari 801 yabitsinze akina:

Real Madrid - 450
Manchester United - 129
Portugal - 115
Juventus - 101
Sporting CP - 5

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa