Restrepo Jhonatan niwe wegukanye Etape ya 6 yo gusiganwa umuntu ku giti cye
Yanditswe: Saturday 08, May 2021
Isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka igihugu “Tour du Rwanda” ryakomereje i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, mu gace kabanziriza aka nyuma, kari kagizwe n’intera y’ibilometero 4.5.
Buri mukinnyi yasiganwe ku giti cye abarirwa ibihe,birangira Umunya Colombia Restrepo Jhonatan ukinira Androni Giocatolli - Sidermec yegukanye etape ya Nyamirambo – Kwa Mutwe, aho yakoresheje iminota 6 n’amasegonda 27 mu birometero.
Umunya Espagne Cristian Rodriguez aracyafite umwenda w’umuhondo nyuma yo (…)
Isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka igihugu “Tour du Rwanda” ryakomereje i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, mu gace kabanziriza aka nyuma, kari kagizwe n’intera y’ibilometero 4.5.
Buri mukinnyi yasiganwe ku giti cye abarirwa ibihe,birangira Umunya Colombia Restrepo Jhonatan ukinira Androni Giocatolli - Sidermec yegukanye etape ya Nyamirambo – Kwa Mutwe, aho yakoresheje iminota 6 n’amasegonda 27 mu birometero.
Umunya Espagne Cristian Rodriguez aracyafite umwenda w’umuhondo nyuma yo kwitwara neza muri uku gusiganwa umuntu ku giti cye.
Abakinnyi bahagurukiye ku ishuri “Intwari i Nyamirambo”, berekeza Tapis Rouge, bamanuka mu Nyakabanda. Bazamuka kwa Mutwe, basoreza kuri 40 ku ntera y’ibilometero 4.5.
Restrepo Jhonatan (Androni) 6’27’, Alex Hoehn (Wildlife) 6’28’’, Alan Boileau (B&B Hotels) 6’29’’ mu gihe Cristian Rodriguez wambaye umwambaro w’umuhondo yaje ku mwanya wa 6 akoresheje iminota 6 n’amasegonda 35.Umunyarwanda waje hafi ni Mugisha Samuel wabaye uwa 35 akoresheje iminota 7 n’amasegonda 6.Yasizwe amasegonda 38 n’uwa mbere.
Restrepo ukinira Androni Giocattoli – Sidermec yo mu Butaliyani,yegukanye uduce 4 muri Tour du Rwanda ya 2020 harimo n’aka gace ko gusiganwa umuntu ku giti cye kameze nka k’uyu munsi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *