skol

RIB yafunze bamwe mu bakekwaho uburiganya mu gutoranya abaziga mu ishuri rya Bayern

Yanditswe: Wednesday 25, Oct 2023

featured-image

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi bamwe mu bakekwaho uburiganya mu gutoranya abana bazajya kwiga umupira muri Academy ya Bayern Munich.

Abatawe muri yombi ni Leon Nisunzumuremyi umutoza w’abo bana babiri na Karorero Arstide Data Manager w’Umurenge wa Kinyinya.

Byavuzwe ko abo bana barenganyijwe ko bazizwa barengeje imyaka isabwa, mu gihe bo bavugaga ko atari byo ko ahubwo FERWAFA na Minisiteri ya Siporo bababujije amahirwe.

Umwe mu bana bumvikanye cyane mu itangazamakuru ni uwitwa Iranzi Cedric. Inkuru ye yavugishije benshi bigera n’aho Kakooza Nkuliza Charles [KNC] nyiri Gasogi FC, yiyemeza kumuha umwanya mu ikipe ye y’abato ndetse anamwemerera kumurihira muri APAER aho abandi biga.

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruvuga ko rukimara kumenya iki kibazo, rwatangije iperereza. Mu byagaragaye, harimo ko hari abana bagiye babeshya imyaka yabo babifashijwemo n’abatoza babo.

Iperereza rigikorwa, rimaze kugaragaza ko uyu Iranzi ari umwe mu bo imyaka yabo yahinduwe. RIB ivuga ko yavutse mu 2009 ariko atanga ibyangombwa bigaragaza ko yavutse mu 2011.

Undi ni uwitwa Muberwa Joshua wavutse mu 2007 ariko yatanze ibyangombwa bigaragaza ko yavutse mu 2011.

Amakuru agera kuri IGIHE dukesha iyi nkuru ni uko kugira ngo imyaka y’aba bana ihindurwe, byagizwemo uruhare n’uwari umutoza wabo afatanyije n’ushinzwe kubika amakuru mu ikoranabuhanga mu Murenge wa Kinyinya.

Abo bantu babiri bahinduye imyirondoro ya Iranzi n’iya Muberwa, babaha ibyangombwa bigaragaza ko bavutse mu 2011 kugira ngo babashe kuzuza ibisabwa hanyuma bemererwe kujya muri iri shuri.

Ibyo kugira ngo bikorwe, uwo mukozi ushinzwe kubika amakuru y’irangamimerere mu Murenge wa Kinyinya, yahawe ibihumbi 35 Frw nka ruswa. Uwo mutoza n’umukozi w’umurenge, batawe muri yombi, bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko mu iperereza riri gukorwa n’umubyeyi wa Iranzi akurikiranywe.

Ati “Afite Se umubyara witwa Munyansanga Bosco. Uwo mubyeyi na we akurikiranyweho ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutanga indonke ariko akurikiranywe adafunze.”

Bivugwa kandi ko umutoza w’uyu mwana ari we wasabye umunyamakuru ngo amufashe atangaze ko aba bana barenganyijwe na Ferwafa, bagamije kuyishyiraho igitutu ngo yisubireho.

Abakekwa uko ari batatu, yaba umutoza, umubyeyi ndetse n’umukozi w’Umurenge wa Kinyinya, bakurikiranyweho ibyaha birimo icyo kwakira cyangwa gutanga indonke gihanishwa igifungo cy’imyaka itanu ariko itarenze irindwi.

Bakurikiranyweho kandi icyo guhindura amakuru yo muri mudasobwa utabyemerewe gihanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri.

Ikindi cyaha ni icyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano gihanishwa igifungo cy’imyaka itanu ariko itarenze irindwi.

Dr Murangira yavuze ko abantu bakwiriye kwirinda kwishora mu byaha nk’ibi bya ruswa, anasaba abanyamakuru kujya babanza gushishoza no gucukumbura mbere yo gutangaza inkuru.

Yavuze ko iperereza rikomeje kugira hacukumburwe niba hari abandi bantu babigizemo uruhare cyangwa bakoze ibyaha nk’ibi.

Ubwo hatangazwaga abana bajya muri Academy ya Bayern Munich mu Rwanda, 20 muri 50 batoranyijwe babeshye imyaka yabo bigizwemo uruhare n’ababyeyi.

Icyo gihe Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Mimosa, yabwiye itangazamakuru ati “Nyuma yo kubahitamo twongeye kureba neza imyaka yabo hakurikijwe amategeko ariko dusanga hari ibyakozwe n’ababyeyi bifuzaga ko abana babo batoranywa."

Visi Perezida wa Kabiri wa FERWAFA, Mugisha Richard, yasobanuye ku ikubitiro ko hatoranyijwe abana 100 baturutse mu Rwanda hose ariko hemezwa ko 43 ari bo bagomba gukomeza, kongeraho barindwi basimbura abari bagize ibibazo bitandukanye baba 50.

IVOMO: IGIHE

Ibitekerezo

  • Ndamera pe mu Rwanda ntagupfyina. Mubindi bihugu vya Africa ibyo ruswa yarishe ibintu byinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa