RIB yafunze Umutoza Bekeni imushinja gukubita umwe mu bayobozi ba Marines FC
Yanditswe: Saturday 27, Jan 2024
Umutoza Bizimana Abdou ’Bekeni’ ubu ukora akazi k’ubuyobozi bwa Tekiniki muri Etincelles FC,yatawe muri yombi nyuma yo gukubita Team Manager wa Marine FC, Nsengiyumva Aboubakar.
Bizimana Abdou ’Bekeni’ w’imyaka 63 yajyanywe kuri Station ya RIB Ishami rya Rubavu nyuma yo gukubita umutwe uyu Team Manager wa Marines FC y’abato, Nsengiyumva Aboubakar w’imyaka 48,ahita ajyanwa kwa Muganga.
Byabaye kuri uyu wa Gatandatu mbere y’umukino w’abakiri bato, Etincelles FC yatsinzemo Marine FC ibitego 2-0.
Ibi byabereye mu karere ka Rubavu kuri stade Umuganda,ubwo aba bombi bari bahanganye mu kibuga.
Bekeni watozaga abakiri bato ba Etincelles FC,yakubise uyu muyobozi ushinzwe ubuzima bw’ikipe ya marines FC mu bato.
Bekeni yahise ajyanywa kuri RIB nyuma yo gukubita no gukomeretsa uyu mugenzi we.
Bekeni yafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisenyi mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo yohererezwe Ubushinjacyaha.
Si u bwa mbere abivamo akagaruka, ariko kuri iyi nshuro ngo ni umwanzuro ntakuka.
Igitego cya AS Kigali cyatsinzwe na Benedata Janvier ku munota wa 44.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *