skol
fortebet

RIB yatangiye iperereza ku birego bya ruswa bivugwa muri FERWAFA

Yanditswe: Tuesday 21, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry, yatangaje ko uru rwego rwamaze kwinjira mu bibazo bya ruswa bivugwa muri FERWAFA yahagaritse Umunyamabanga mukuru wayo Muhire Henri Brulart inirukana burundu nta nteguzaNzeyimana Felix wari ushinzwe amarushanwa.
Ruswa iri mu byo aba bombi bakekwaho aho bakekwaho gushaka kurya amafaranga bakarenganya ikipe ya Rwamagana City nubwo nyuma yaje kurenganurwa.
Umuvugizi wa RIB,yabwiye Isango Star ko bakiriye ikirego cya ruswa ivugwa muri FERWAFA ndetse (...)

Sponsored Ad

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry, yatangaje ko uru rwego rwamaze kwinjira mu bibazo bya ruswa bivugwa muri FERWAFA yahagaritse Umunyamabanga mukuru wayo Muhire Henri Brulart inirukana burundu nta nteguzaNzeyimana Felix wari ushinzwe amarushanwa.

Ruswa iri mu byo aba bombi bakekwaho aho bakekwaho gushaka kurya amafaranga bakarenganya ikipe ya Rwamagana City nubwo nyuma yaje kurenganurwa.

Umuvugizi wa RIB,yabwiye Isango Star ko bakiriye ikirego cya ruswa ivugwa muri FERWAFA ndetse bagiye kucyinjiramo.

Ati "Twaraye twakiriye ikirego cya ruswa ivugwa muri FERWAFA.Ubu twatangiye iperereza,nta kindi kintu twatangaza.Ntabwo twajya mu mizi kandi aribwo ikirego tukicyakira.

Nta byinshi twatangaza ubu.... ariko n’ikirego ku bibazo bya ruswa bivugwa muri FERWAFA."

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA,ryatangaje ku munsi w’ejo,tariki ya 20 Kamena 2022,ko Muhire Henri Brulart, yahagaritswe ku mwanya we kubera amakosa atandukanye yakoze mu nshingano ze.

abakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru babihuza n’amanyanga yakozwe mu kirego cyateje intungunda hagati ya Rwamagana City na AS Muhanga zahuriye mu mukino wa 1/4 mu rugamba rwo gushaka ikipe izamuka mu Cyiciro cya Mbere.

Rwamagana City FC yarezwe na AS Muhanga ko yakinishije umukinnyi witwa Mbanza Joshua ukandi afite amakarita atatu y’umuhondo.

FERWAFA yabanje gusezerera Rwamagana City mu irushanwa, itegeka ko iterwa mpaga. Nyuma y’aho, ikipe yo mu Karere ka Rwamagana yarajuriye ndetse ubujurire bwayo buhabwa ishingiro, yemererwa gukomeza nyuma yo gusanga yararenganyijwe.

Nyuma ya Muhire, hahagaritswe burundu uwitwa Nzeyimana Felix wari umukozi ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA,azira ibyaha bikomeye birimo guhimba inyandiko ndetse no kwizeza umuntu ibihembo mu gihe yamufasha akazi karimo amanyanga.

Ibi bigaragara mu ibaruwa ndende ubuyobizi bwa FERWAFA bwandikiye Felix, buboneraho no kumuhagarika burundu.

FERWAFA ivuga ko Nzeyimana Felix yasabye umusifuzi Tuyisenge Javan guhindura raporo yari yaratanze, amusaba gukora indi ngo yongeremo ko Mbanza Joshua wa Rwamagana City yahawe ikarita y’umuhondo, arangije amwizeza ko nibicamo azamureba mu buryo bw’igihembo.

Ibi Felix yakoze byatumye ikirego cya As Muhanga yari yaratanze kigira ishingiro, ndetse mu nyungu zayo bwite bituma ifatwa nk’aho iri mu kuri nubwo ikinyoma byarangiye kigaragaye ikagumishwa mu cyiciro cya kabiri.

Muhire Henry yakoze amakosa menshi cyane mu mezi 3 ya mbere ahawe inshingano aho yasinye amasezerano y’imikoranire n’uruganda rwa Masita rukora imyenda kandi FERWAFA itabizi,guhindurira imirimo abakozi,amakosa mu ikipe y’igihugu n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa