skol
Kigali
Fortebet

RIB yataye muri yombi umukozi wa FERWAFA n’Umusifuzi ibakekaho ruswa

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 23 June 2022

Umuvugizi wa RIB,Dr Murangira B.Thierry yatangaje ko uru rwego rwafunze uwari ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA, Felix Nzeyimana n’umusifuzi Javan Tuyisenge bamaze gutabwa muri yombi, bafungiye kuri station ya Rwezamenyo.

Batawe muri yombi nyuma yo kwakira ikirego cya FERWAFA kuri ruswa yabavuzweho mu gushaka kurenganya ikipe ya Rwamagana City.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira Thierry, yabwiye INYARWANDA ko Nzeyimana na Tuyisenge bafunzwe ‘nyuma yo kwakira ikirego cya FERWAFA kuri ruswa yabavuzweho mu marushanwa y’umupira w’amaguru. Dr Thierry yavuze ko bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo ruswa,guhindura no guhimba inyandiko.

Nzeyimana Felix wari umukozi ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA yahagaritswe burundu muri izi nshingano mu cyumweru gishize,azira ibyaha bikomeye birimo guhimba inyandiko ndetse no kwizeza umuntu ibihembo mu gihe yamufasha akazi karimo amanyanga.

Ibi bigaragara mu ibaruwa ndende ubuyobizi bwa FERWAFA bwandikiye Felix, buboneraho no kumuhagarika burundu.

FERWAFA ivuga ko Nzeyimana Felix yategetse umusifuzi Tuyisenge Javan guhindura raporo yari yaratanze, amusaba gukora indi ngo yongeremo ko Mbanza Joshua wa Rwamagana City yahawe ikarita y’umuhondo,amwizeza ko nibicamo azamureba akamuha akantu.

Ibi Felix yakoze byatumye ikirego cya As Muhanga yari yaratanzeko uriya mukinnyi Mbanza yakinnye afite amakarita 3 y’umuhondo bitemewe kigira ishingiro,birangira Rwamagana ihanwe nubwo yaje kujurira igatsinda.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umutoza wa Rayon Sports yijeje abafana umusaruro kubera ba Rutahizamu...

Haringingo Francis utoza ikipe ya Rayon Sports yahishuye ko ikipe afiye...
11 August 2022 0

Karim Benzema yakoze amateka mashya afasha Real Madrid kwegukana Super Cup...

Real Madrid yaraye yegukanye igikombe gisumbi ibindi ku mugabane w’i Burayi...
11 August 2022 0

Ba rutahizamu Rayon Sports yari itegereje bageze mu Rwanda bizeza...

Ba rutahizamu Paul Were na Boubacar Traore intwaro Rayon Sports igomba...
11 August 2022 0

Rayon Sports itegereje ba rutahizamu 2 barimo uvuye mu Bugereki/Sugira...

Rutahizamu Boubacar Traoré w’imyaka 24 ukomoka muri Mali ategerejwe i Kigali...
10 August 2022 0

Uwahoze ari umukunzi wa Ryan Giggs yamushinje kumukoresha imibonano...

Kuri uyu wa Kabiri,urukiko rwumvise ko Ryan Giggs yafataga uwahoze ari...
10 August 2022 0

Myugariro Manzi Thierry uvugwa muri APRFC yarekuwe na FAR Rabat

Myugariro w’umunyarwanda #Manzi Thierry ari mu bakinnyi 8 bashimiwe(basezerewe)
10 August 2022 0