skol
fortebet

RIB yataye muri yombi Visi Perezida wa kabiri w’Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda

Yanditswe: Monday 20, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB,rwatangiye iperereza ku bayobozi b’ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda, umwe muri bo, Bagirishya Jean de Dieu, “uzwi nka JADO Castar”yatawe muri yombi.

Sponsored Ad

RIB ivuga ko akekwaho “gukoresha inyandiko mpimbano kugira ngo akore akazi ke.”

Ifatwa rye rikurikira ihagarikwa ry’ikipe y’igihugu ya Volleyball y’abagore mu Rwanda muri Shampiyona ya Volleyball,iherutse gusozwa i Kigali itwawe na Cameroon.

Umuvugizi wa RIB, Thierry Murangira, yatangarije The New Times ko Bagirishya akekwaho kuba yarakoresheje inyandiko mpimbano mu gukoresha imirimo ye.

Murangira yagize ati: "Iperereza rikomeje kwerekana uruhare rw’abandi bagize federasiyo."

Nyuma y’uko Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore isezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyaberaga i Kigali hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021, ishinjwa ku gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brésil batujuje ibisabwa, kuri ubu hakomeje iperereza riri gukorwa na Ministeri ya Siporo kuri iki kibazo.

Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bakomoka muri Brésil, bari gukinira u Rwanda ku nshuro ya mbere, ni bo bagaragajwe nk’abakinnyi batujuje ibisabwa mbere y’umukino rwari rugiye guhuramo na Sénégal ku mugoroba wo ku wa Kane ariko uhita uhagarara utaratangira.

Kuva uwo mugoroba, habaye inama zitandukanye zahuje inzego zirimo Minisiteri ya Siporo, Impuzamashyirahamwe ya Volleyball muri Afurika (CAVB), Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB) n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’uyu mukino (FIVB).

Ku wa Gatanu mu ijoro, Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wa Volleyball (FIVB), ryagaragaje ko uburyo aba bakinnyi bane bakomoka muri Brésil batangiye gukiniramo u Rwanda bidakurikije amategeko yaryo, isaba ko bahagarikwa, Ishyirahamwe Nyarwanda rya Volleyball (FRVB) rigaharikwa ndetse n’u Rwanda rugaterwa mpaga mu mikino rwamaze gukina.

Minisiteri ya Siporo yo yagaragazaga ko kugira ngo irushanwa rikomeze ari uko abakinnyi bakomeza gukinira Ikipe y’Igihugu muri iri rushanwa ndetse na FRVB ntihagarikwe mu gihe CAVB yo yumvaga abakinnyi bahagarikwa, ariko u Rwanda rukemererwa gukina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa