skol
fortebet

Rio Ferdinand yahishuye ikintu gitangaje yabonye mu nzu ya Cristiano Ronaldo ubwo yamusuraga

Yanditswe: Wednesday 22, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze ari myugariro wa Manchester United,Rio ferdinand, yasabye Anthony Joshua ukina iteramakofe kwigira ku “butwari” bwa Cristiano Ronaldo mbere yo kurwana na Oleksandr Usyk.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatandatu, Joshua afite umurwano ukomeye wo kurinda imikanda yo mu baremereye yatawaye ya WBO, IBF na WBA arwana n’uyu munya Ukraine kuri Stade ya Tottenham Hotspur.

Uyu mukinnyi w’imyaka 31 y’amavuko w’iteramakofe wavukiye Watford, yicaranye na Ferdinand wahoze ari myugariro wa Manchester United mu kiganiro cya William Hill mbere y’uriya mukino.

Joshua yabajije Ferdinand w’imyaka 42, umukinnyi mwiza kurusha abandi yakinannye nawe, undi aramusubiza ati: "Ni Cristiano aratangaje cyane."

"Ubwo yazaga gukinana natwe yari akiri muto, ariko ubwenge bwe bwo gushaka gukura, ishyaka rye ryo kurushaho kuba mwiza ndetse n’icyifuzo cye cyo kuba indashyikirwa ntibyahagaze.

Sinigeze mbona ibintu nk’ibyo, gusa umugabo yabaswe no gushaka kugira ngo agere hejuru kandi yakora buri kimwe kugira ngo abigereho."

Joshua yahise abaza Ferdinad ati: "N’uwuhe muco nkanjye nk’umukinnyi namwigiraho kugira ngo dusheho kunoza ibyo nkora?

Rio yamusubije ati: “Ntekereza ko ugomba kuba intwari - abantu ntibigera bavuga ubutwari bwa Cristiano.

Agira ubutwari bwo kwishyira mu kaga, yaje mu kindi gihugu. Yagize ubutwari bwo gukomeza kuba uko yahoze, kandi ntabwo yahindutse mu by’ukuri.

Yabaswe na siporo yahisemo hanyuma atanga impamvu zituma ikipe yubakirwa kuri we.

"Umunsi umwe naramusuye nzenguruka inzu ye mbona afite abantu bagera kuri batandatu / barindwi bicaye mu cyumba cye imbere. Ndamubaza nti:" Cris, aba bantu bose ni bande? "

Yaransubije ati uriya n’ungorora imitsi,uriya n’inzobere mu mirire,uriya n’umuganga wanjye, physio wanjye,n’umuyobozi wanjye...."

Yari afite abo bantu bose kandi icyo gihe nta muntu wabikoraga. Muri ubwo buryo yari afite intumbero. ”

Ronaldo w’imyaka 37, yagarutse muri United muri iyi mpeshyi nyuma yimyaka 12 ayivuyemo yerekeje muri Real Madrid.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa