Rio Ferdinand yashize hanze impamvu Cristiano muri Man U yakundaga kubabaza kuri Thierry Henry
Yanditswe: Sunday 05, Mar 2017
Uwahoze ari umukinnyi w’ikipe ya Manchester United Rio Ferdinand yatangaje ko impamvu Cristiano Ronaldo yakundaga kubaza cyane amakuru ya Thierry Henry ari uko yashakaga gukomeza kwitwara neza muri Machester United agendeye ku umusaruro wa Henry muri Arsenal.
Muri 2003 ubwo Cristiano yari afite imyaka 18 nibwo yinjiye muri Manchester United, icyo gihe Thierry Henry yari ameze neza cyane muri Arsenal, mu imyaka 3 ya mbere Cristiano ari muri Manchester United, Thierry Henry yatsindiye (...)
Uwahoze ari umukinnyi w’ikipe ya Manchester United Rio Ferdinand yatangaje ko impamvu Cristiano Ronaldo yakundaga kubaza cyane amakuru ya Thierry Henry ari uko yashakaga gukomeza kwitwara neza muri Machester United agendeye ku umusaruro wa Henry muri Arsenal.
Muri 2003 ubwo Cristiano yari afite imyaka 18 nibwo yinjiye muri Manchester United, icyo gihe Thierry Henry yari ameze neza cyane muri Arsenal, mu imyaka 3 ya mbere Cristiano ari muri Manchester United, Thierry Henry yatsindiye urukweto rwa Zahabu.
Nk’uko ikinyamakuru Metro kibitangaza kivuga ko Rio Ferdinand yatangaje ko Cristiano yashakaga kumenya umunsi ku munsi uburyo Thierry ari kwitwara muri Arsenal mu rwego kumufasha kudasubira hasi mu mikinire no kuba yamucaho dore ko Thierry ari we wari umeze neza.
Yagize ati”Ndibuka Cristiano yakundaga kuza mu rwamabriro atubaza kuri Thierry. Yashakaga gukomeza urwego rwimikinire ye agendeye kuri Thierry no kuba yamucaho akaba ari we ukundwa kuruta Thierry.”
“Ndakeka n’ubu ari byo arimo gukora na Messi, ntagushidikanya nibyo, buri mukinnyi mwiza mu igihugu icyo ari cyo cyose niyo yaba ari mu icyiciro cya Sunday League abashaka kumenya uwo bahanganye uko arimo kwitwara kugira ngo nawe bimufashe mu myitegurire ye.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *