skol
fortebet

Rivers vs Rayon Sports: Savio muri ba myugariro babanzamo, Djabel yagarutse nawe muri 11

Yanditswe: Sunday 16, Apr 2017

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports yamaze gushyira ahagaragara abakinnyi 11 babanza mu kibuga ku mukino wa CAF Confederation Cup ubanza bafitanye na Rivers United.
Ni umukino uteganyijwe ku isaha ya saa 17:00’ zo mu Rwanda, aho Masudi Djuma n’ubwo aribuze gukina yugarira yabanjemo abakinnyi basatira benshi.
Masudi avuga ko ngo bitewe n’uko iyo ikipe ije ishaka kugarira biyigora ndetse bikaba byayiviramo gutsindwa, akaba ariyo mpamvu yahisemo kugarira ariko anasatira.
Mu bakinnyi bari bubanzemo (...)

Mu bakinnyi bari bubanzemo Savio nkibimaze kumenyerwa araba akina nka myugariro w’ubumoso mu gihe Djabel wari umaze iminsi atabanza mu kibuga kubera ko yari amaze iminsi mu mvune yagarutse muri 11.

Dore 11 ba Rayon Sports bari bubanzemo

Umuzamu: Ndayishimiye Eric Bakame

Ba myugariro: Manzi Thierry, Mugabo Gabriel, Nshuti Dominque Savio na Munezero Fiston

Abakina hagati: Niyonzima Olivier Sefu, Kakure Mugheni Fabrice na Kwizera Pierrot

Ba rutahizamu: Nova Bayama, Manishimwe Djabel na Moussa Camara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa