skol

RMC yihanangirije abakora imikino kuri SK FM na Isibo

Yanditswe: Thursday 12, Feb 2026

featured-image

Urwego rw’Igihugu rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), rwihanangirije abanyamakuru bakora inkuru n’ibiganiro bya siporo kuri SK FM na Isibo TV & Radio kubera imyitwarire ihabanye n’amahame agenga umwuga w’itangazamakuru.

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu butumwa bwanyujikwe ku mbuga nkoranyambaga z’uru rwego kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Gashyantare 2026.

Bukurikiye guterana amagambo ku mpande zombi mu biganiro bya siporo bitambutswa kuri izi radiyo.

Uku kwihanangirizwa kubaye nyuma y’ibiganiro bitandukanye RMC yagiranye na bamwe mu banyamakuru bakorera ibi bitangazamakuru ndetse n’abayobozi babyo, yongera kubibutsa imyitwararire ikwiriye mu biganiro bya siporo.

Iyi irimo gutangaza amakuru ashingiye ku kuri no ku bimenyetso, kwirinda amagambo aharabika, atukana, asebanya cyangwa ashinja ibinyoma, kwirinda gukoresha itangazamakuru mu nyungu bwite z’umuntu cyangwa abantu, ahubwo rigakoreshwa mu nyungu rusange.

RMC yasabye abakurikira ibiganiro by’imikino gushyigikira ubunyamwuga kugira ngo siporo ibe urubuga rwubaka aho gusenya.

Hashize iminsi hari intambara y’amagambo hagati y’abanyamakuru bakora inkuru n’ibiganiro by’imikino kuri SK FM n’aba Isibo TV&Radio, bashinjanya kwica siporo y’u Rwanda no kugira ubunyamwuga buke.

Gucyocyorana hagati y’impande zombi kwatewe n’ikiganiro cyakozwe na Ndayisaba Leonidas, wavuze ko Rayon Sports ishobora kuba igiye guha akazi abanyamakuru ba SK FM.

Ibi byakurikiwe no kwegura kwa Ngabo Roben wari ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho muri iyi kipe, byavugwaga ko umwe mu banyamakuru b’imwe muri ayo maradiyo afite uruhare mu kunanizwa mu gukora inshingano ze.

Si ubwa mbere RMC yibukije abanyamakuru b’imikino kugira ubunyamwuga. Uru rwego rwaherukaga kubikora mu Ugushyingo 2025, rubasaba gukurikiza Amahame Ngengamyitwarire y’Umwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda, by’umwihariko ari mu ngingo za 2, 3, 4, 6, 9, 11, 13, 14, 16 na 23.

Lorenzo Christian Musangamfura ni umwe mu bagarutsweho mu ntambara y’amagambo

Nkusi Denis ni umunyamakuru wa Isibo TV & Radio

Ndayisaba Léonidas yakoze inkuru yasembuye abanyamakuru ba SK FM

Sam Karenzi ni Umuyobozi wa SK FM yihanangirijwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa