skol
fortebet

Roben Ngabo yakomoje ku hazaza ha Rayon Sports

Yanditswe: Saturday 14, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Roben Ngabo usanzwe ari umuvugizi wa Rayon Sports yatanagaje ko ikipe ikomeza busanzwe , abagize inteko rusange akaba aribo bazafata umwanzuro.

Sponsored Ad

Ku mugoroba wa tariki 13 Nzeri nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidèle yeguye kuri izinshingano kubera impamvu z’uburwayi
Perezida wayo, Uwayezu Jean Fidèle, yeguye manda ye ibura iminsi 39 ngo irangire ndetse kuri ubu hakaba nta muntu ushobora gutumiza inteko rusange yawo.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben, yavuze ko ikipe ikomeza ubuzima bwayo nubwo Uwayezu Jean Fidèle wayiyoboraga, yeguye ku mirimo ye.

Ati "Abagize Inama y’Inteko Rusange ni bo bagomba guterana bagafata umwanzuro w’ibigomba gukorwa mu gihe kiri imbere.’’

Perezida wayo, Uwayezu Jean Fidèle, yeguye kuri izinshingano mu gihe manda ye yari isigaje iminsi 39, amatora muri Rayon Sports ateganyijwe mu Kwakira 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa