Robertinho ntiyishimiye uko ikipe ye yitwaye ku mukino banganyijemo n’Amagaju
Yanditswe: Saturday 24, Aug 2024

Umutoza wa Rayon Sports ,Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo, uzwi nka Robertinho, yababajwe n’uko ikipe ye yitwaye ku mukino banganyijemo n’Amagaju 2-2 .
Robertinho yavuze ko ikipe ye yakinnye ibintu atari yiteze ,nubwo hakiri kare gusa yizeye ko ibintu bishobora gihinduka mu mikino itaha .
Robertinho yagize ati: "Hari ibintu byinshi byo gukosora , ntago bimeze neza turi hasi ,gusa tugomba guhindura”
Robertinho kandi yatangaje ko yizeye ikipe ye ko izagera ku rwego rwiza , ndetse igakina umukino mwiza.
Ati "Ndizera ko tuzatera imbere tugashimisha abakunzi ba Rayon Sports, mu mupira ugomba kuba ufite ikizere . Dufite iminsi 15 yo gutegura umukino utaha”
Rayon Sports ifite amanota 2 mu mikino ibiri harimo uwo banganyijemo na Marines 0-0 ,ndetse n’uwo banganyijemo n’Amagaju 2-2.
Rayon Sports izakira APR FC ku munsi wa Gatatu wa Shampiyona nyuma y’ikiruhuko cy’imikino yamajonjora y’igikombe cy’Afurika cy’Ibihugu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *