skol
fortebet

Robertinho ntiyishimiye uko ikipe ye yitwaye ku mukino banganyijemo n’Amagaju

author-image

Yanditswe na: ISHIMWE Jean de Dieu
Kuwa: Saturday 24, Aug 2024

Robertinho ntiyishimiye uko ikipe ye yitwaye ku mukino banganyijemo n'Amagaju

Sponsored Ad

skol

Umutoza wa Rayon Sports ,Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo, uzwi nka Robertinho, yababajwe n’uko ikipe ye yitwaye ku mukino banganyijemo n’Amagaju 2-2 .

Robertinho yavuze ko ikipe ye yakinnye ibintu atari yiteze ,nubwo hakiri kare gusa yizeye ko ibintu bishobora gihinduka mu mikino itaha .
Robertinho yagize ati: "Hari ibintu byinshi byo gukosora , ntago bimeze neza turi hasi ,gusa tugomba guhindura”
Robertinho kandi yatangaje ko yizeye ikipe ye ko izagera ku rwego rwiza , ndetse igakina umukino mwiza.
Ati "Ndizera ko tuzatera imbere tugashimisha abakunzi ba Rayon Sports, mu mupira ugomba kuba ufite ikizere . Dufite iminsi 15 yo gutegura umukino utaha”
Rayon Sports ifite amanota 2 mu mikino ibiri harimo uwo banganyijemo na Marines 0-0 ,ndetse n’uwo banganyijemo n’Amagaju 2-2.
Rayon Sports izakira APR FC ku munsi wa Gatatu wa Shampiyona nyuma y’ikiruhuko cy’imikino yamajonjora y’igikombe cy’Afurika cy’Ibihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa