skol
fortebet

Robertinho utoza Rayon Sports yijeje abafana bayo amanota atatu

Yanditswe: Friday 20, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, umunya -Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho ndetse n’abakinnyi atoza batangaje ko umukino bafitanye na Gasogi United ku wa Gatandatu saa moya z’ijoro kuri Stade Amahoro batawufata nk’umukino ukomeye kuko urwego rw’amakipe yombi rutandukanye cyane.

Sponsored Ad

Ni umukino wagiye uvugwa cyane mu itangazamakuru gusa abakunzi ba Rayon Sports ntibemera uburyo , uyu mukino ufatwamo kandi ari umukino usanzwe.
Aganira n’itangazamakuru Robertinho yavuze ko bizeye itsinzi muri uyu mukino.
Yagize ati: “Imyiteguro imeze neza twizeye intsinzi ku mukino wo ku wa Gatandatu. Gasogi ni ikipe nto ntabwo ari nka Rayon Sports kuko ntabwo dufite intego zimwe. Bo bazaza baje gushaka amanota atatu gusa mu gihe twe dushaka amanota atatu ariko tukanahatanira igikombe.”
Ikipe ya Rayon Sports kuri ubu iza ku mwanya wa 11 n’amanota abiri muri Shampiyona aho yanganyije imikino yombi, harimo uwo yahuye n’Amagaju hamwe n’uwa Marines FC.
Kugeza ku munsi wa Gatatu Gasogi United bazakina iyoboye urutonde rw’agateganyo n’amanota arindwi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa