skol
fortebet

Robertinho wakoze amateka muri Rayon Sports yagizwe umutoza wa Gor Mahia

Yanditswe: Saturday 10, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza w’umunya Brazil,Roberto Oliveira Goncalves do Carmo uzwi nka Robertinho wahesheje Rayon Sports igikombe cya shampiyona iheruka gutwara,yagizwe umutoza mushya wa Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya.

Sponsored Ad

Nyuma y’aho iyi kipe y’ubukombe muri Kenya itandukaniye n’umutoza wayo w’umunya Finland witwa Steven Polack,yahise ihamagara Robertinho wayitsinze mu matsinda ya Confederations Cup ibitego 2-1 muri Kenya agitoza Rayon Sports,niko kumuha akazi.

Umuyobozi wa Gormahia witwa Ambroise yemeje aya makuru nyuma y’umunsi umwe gusa birukanye Steven Polack.

Yagize ati “Twishimiye kubamenyesha ko twazanye umutoza mushya witwa Roberto Oliveira ukomoka muri Brazil.Afite ubunararibonye mu mupira w’Afurika kandi arawuzi neza.”

Robertinho amaze imyaka 25 mu kazi ko gutoza ndetse yatoje mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika no muri Brazil.

Mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki 13 Kanama 2019 nibwo umutoza wahesheje Rayon Sports igikombe cya shampiyona cya 2018, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo, bita Robertinho yasezeye ku buyobozi bw’iyi kipe yatoje kuva muri Kamena 2018.

Ubwo yiteguraga urugendo rwo gusubira iwabo muri Brazil,Robertinho yagize ati “Icyo navuga ni uko nagize ibihe byiza aha. Ndashimira kandi nasezera abo twakoranye bose n’abafana ba Rayon Sports muri rusange.’’

Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo yatandukanye na Rayon Sports ayihesheje ibikombe bibiri, kimwe cya shampiyona 2018-19 n’igikombe cy’Agaciro 2018.

Kimwe mu byo azahora yibukirwaho n’abakunzi b’iyi kipe,ni uko yafashije Rayon Sports gukora amateka yo kugera muri ¼ cya CAF Confederation Cup 2018.



Umutoza Robertinho wakoze amateka akomeye muri Rayon Sports yerekeje muri Gor Mahia

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa