Robertinho yaciye amarenga y’abakinnyi 11 ashobora kuzabanza mu kibuga akina na Young Africans
Yanditswe: Tuesday 28, Aug 2018
Ku munsi w’ejo nibwo Rayon Sports yakoze imyitozo ya nyuma yo kwitegura umukino ushobora kuyifasha gukora amateka yokwitegura umukino wa Young Africans,ushobora kuyifasha kwerekeza mu mikino ya ¼ cya CAF Confedertions Cup iramutse iwutsinze.
Abagera bagera kuri 20 nibo bitabye Rayon Sports ku munsi w’ejo bakorana imyitozo ubushake bwinshi kugira ngo barebe ko bagera kuri aka gahigo.
Umutoza Roberto Oliveira Goncalves do Carmo yagaragaje ko ashobora kuzabanza mu izamu umunyezamu umwe rukumbi afite Bashunga Abouba.
Rayon Sports ishobora kuzifashisha aba myugariro batatu barimo Rwatubyaye Abdul, Mutsinzi Ange na Mugabo Gabriel, mu gihe Rutanga Eric na Nyandwi Saddam bazakina ku mpande basatira.
Mu kibuga hagati, umutoza Robertinho ashobora kuzifashisha abakinnyi barimo Mugisha François (Master) uzaba afatanya n’umunye-Ghana Donkor Prosper,Muhire Kevin na Manishimwe Djabel bagafatanya na Bimenyimana Bonfils Caleb gushaka ibitego.
Uyu mukino wa nyuma wo mu itsinda D uzaba ku munsi w’ejo saa cyenda n’igice kuri stade ya Kigali I Nyamirambo aho gutsinda kwa Rayon Sports gushobora kuyiha itike yo kwerekeza muri ¼ muri CAF Confederations Cup.
Ibitekerezo
Ni sa cyenda zuzuye. Si sacyenda ninusu nkuko mwavyanditse
Sacyenda nigice?Auditor 0.wabeshye abanyarwanda umukino uri sacyenda zuzuye