skol
Kigali

Robertinho yahishuye byinshi ku mukino afitanye na APR FC muri CAF Champions League

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 12 November 2020

Umutoza wa Gor Mahia,Roberto Oliveira uzwi nka Robertinho yabwiye ibinyamakuru byo muri Kenya ko ari gukarishya imyitozo ku bakinnyi be kugira ngo azasezerere APR FC mu ijonjora rya mbere.


Mu mukino witezwe na benshi mu Banyarwanda ndetse n’abanya Kenya kuwa 28 Ugushyingo 2020,APR FC izakira Gor Mahia mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League.

Nyuma ya Tombola, Roberto Oliveira yabwiye abanya Kenya ko umukino we na APR FC ukomeye ariko ari guha abakinnyi be imyitozo ikarishye kugira ngo bazayikuremo.

Yagize ati “Umukino uri mu byumweru 2 biri imbere ariko icyo navuga nuko imyitozo yacu iri ku rwego rwo hejuru.

APR FC ni ikipe ikomeye,uyu mukino uzaba ukomeye.Twarayitsinze ubwo natozaga Rayon Sports ariko sinashyingira kuri ibyo kuko ibintu byarahindutse nabo bafite abakinnyi bashya.Ikirenzeho imikinire nayo irahinduka.”

Robertinho w’imyaka 60 yavuze ko yizeye abakinnyi be kandi ngo intego ye nuko Gor nibura yagera muri ¼ cy’iri rushanwa.

Ati “Mfite abakinnyi bakomeye bashoboye gutanga umusaruro mwiza mu kibuga.Gusa tugomba gukora cyane kugira ngo twizere kubona umusaruro mwiza.

Ntabwo nahishura amayeri nzakoresha kugira ngo tuzatsinde ariko turi gukarishya buri gice cyose cy’ikipe yacu.Ikipe yacu ibereye guhatana kandi buri wese ari gukora cyane kugira ngo tuzatsinde.”

Mu mwaka w’imikino ushize,Gor Mahia yasezereye Aigle Noir mu ijonjora rya mbere iyitsinze ibitego 5-1 mu mikino yombi gusa mu kiciro cyakurikiyeho yanyagiwe na USM Algiers ibitego 6-1 mu mikino 2.

Ikipe izatsinda hagati ya Gor Mahia na APR izahura n’izatsinda hagati ya Al Nasr yo mu Misiri na CR Belouizdad ya Algeria.

Ku rundi ruhande,umutoza wa APR FC yabwiye TV10 mu minsi ishize ko nabo biteguye uyu mukino.

Ati “Gor Mahia ni ikipe ifite ibigwi.Twebwe tugomba kwitegura neza uyu mukino kugira ngo tugere ku ntego zacu zo kugera mu matsinda duhereye ku giciro gikurikiraho.

Tuzakora cyane,tuzakorana ubwenge kugira ngo tugere ku ntego yacu.Icyo nasezeranya abafana ba APR FC nuko tububaha,twubaha umuryango wa APR FC n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bose.Tuzakora 100% kugira ngo tugere mu kiciro gikurikiraho.”

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abanyarwanda barakaye cyane kubera gusezererwa ku ikipe y’igihugu muri...

Igikombe cya Africa mu bagore kirarangira kuri iki cyumweru i Kigali ariko...
19 September 2021 0

U Rwanda rwasezerewe mu irushanwa ry’igikombe cya Afurika MINISPORTS...

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu bagore mu mukino wa Volleyball yakuwe mu...
19 September 2021 0

Manchester United iritegura kurekura abakinnyi 7 muri Mutarama...

Ikipe ya Manchester United irateganya kugurisha muri Mutarama 2022...
19 September 2021 0

CAFCC:AS Kigali yanyagiye Olympique de Missiri-Sima yerekeza mu cyiciro...

Ikipe ya AS Kigali yasezereye Olympique de Missiri-Sima yo muri Comoros mu...
18 September 2021 0

U Rwanda rushobora kwirukanwa mu gikombe cy’Afurika cya Volleyball kubera...

Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball ku isi,FIVB, ryanze kumva ugutakamba...
18 September 2021 0

"N’ubwa mbere Rayon Sports igiye gukinisha abakinnyi batari ku rwego...

Umutoza mushy wa Rayon Sports Masudi Djuma yatangaje ko uyu mwaka iyi kipe...
18 September 2021 0