skol
fortebet

Robertinho yanze gukoresha imyitozo ya mbere muri Rayon Sports

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Friday 26, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Umutoza mukuru wa Rayon Sports Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho yanze gukoresha imyitozo yo kuwa kane w’iki cyumweru kubera ko ubuyobozi butaramushyikiriza yemerewe mu masezerano.

Robertinho uherutse kongererwa amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports yanze gutangira imyitozo kuko atarashyikirizwa imodoka isimbura iyo yagendagamo mu mwaka w’imikino ushize.

Nyuma yo gusinya amasezerano,byari byitezwe ko Robertinho agomba guhita atangira gukoresha imyitozo abakinnyi be biganjemo abashya ariko yanze kuyikoresha atarahabwa imodoka nkuko umuvugizi wa Rayon Sports yabitangarije abanyamakuru.

Umuvugizi wa Rayon Sports,Nkurunziza Jean Paul,yavuze ko iyi modoka ya Robertinho yamaze kuboneka ndetse ngo kuri uyu wa Gatanu arakoresha imyitozo.

Rayon Sports iri kwitegura cyane umukino wa mbere wa CAF Champions League izahura na Al Hilal,iri gukora imyitozo kabiri ku munsi,saa 09:00 na saa 15:00.

Kirasa niwe wakoresheje imyitozo kuri uyu wa Kane

Ibitekerezo

  • Ikibazo sumwera nikuberiki utubahiriza icyo wavuze ubwawe aho niho hari ikibazo

    Ngayo nguko. dore icyo nkundira umwera diiiii,, icyo mwumvikanye iyo utacyubahirije we ntacyo biba bimubwiye.. ni wowe uba umushaka we ntacyo bimubwiye. contrat ye irivugira. ayore amadorari maze umwungirije akore akazi uwundi ashaka imodoka agenderamo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa