Robertinho yasabiye amasezerano rutahizamu mushya Aziz Bassane
Yanditswe: Friday 16, Aug 2024

Nyuma y’imyitozo yabaye kuri uyu wa Kane ,tariki 15 Kanama 2024 mu Nzove nibwo umutoza wa Rayon Sports Robertinho yemeje ko y’ishimiye rutahizamu mushya Aziz Bassane uri mu igeragezwa .
Umutoza Robertinho abajijwe kuri uyu Rutahizamu ,yavuze ko ari umukinnyi mwiza
Yagize ati “Ni umukinnyi mwiza, ni indwanyi, arihuta kandi atsinda ibitego byinshi, nk’ejo yatsinze bine cyangwa bitanu mu myitozo. Afite ahazaza heza niyo mpamvu twamushimye. Akwiye guhabwa amasezerano kuko azadufasha cyane.”
Aziz Bassane ni rutahizamu wavuye muri Coton Sports Garoua aje mu igeragezwa nyuma y’uko umutoza Robertinho yari amaze iminsi atangarije ubuyobozi ko nta rutahizamu abona uhari wazamufasha kwitwara neza mu bahari .
Ikipe ya Rayon Sports izakina umukino wayo wa Mbere kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kanam 2024 aho izakira Marine fc kuri Kigali Pele Stadium.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *