Robertinho yasingije bikomeye rutahizamu Muhadjiri wa APR FC
Yanditswe: Saturday 29, Sep 2018
Umutoza wa Rayon Sports Roberto Oliveira Goncalves do Carmo yavuze ko rutahizamu wa APR FC Hakizimana Muhadjiri ari umukinnyi ukomeye ndetse bizamworohera gukina n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu kuko idafite uyu musore.
Robertinho yavuze ko umukinnyi Hakizimana Muhadjiri ari umukinnyi ukomeye mu Rwanda ndetse kuba atazakina umukino wa nyuma bazahura na APR FC bizaba ari byiza cyane.
Yagize ati “APR FC ifite umukinnyi ukomeye wambara nimero 10. Ni umukinnyi wo ku rwego rwo hejuru ndetse kuba atazagaragara mu mukino tuzahura bizadufasha.”
Muhadjiri ntari mu bakinnyi bazakoreshwa na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Agaciro Development Fund ufite ikibazo cy’imvune,aho bagomba gucakirana na Rayon Sports ku cyumweru saa cyenda n’igice.
APR FC yanyagiye Etincelles FC ibitego 3-0 ku munsi w’ejo biyifasha kubona itike yo kugera ku mukino wa nyuma w’Agaciro DF aho izahura na Rayon Sports yo yaraye itsinze AS Kigali ibitego 3-1.
Robertinho yavuze ko Muhadjiri ari umwe mu bakinnyi bakomeye cyane mu Rwanda
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *