skol

Robertinho yasinye amasezerano y’amezi 6 ahabwa inshingano zikomeye

Yanditswe: Thursday 27, Dec 2018

Umutoza Roberto Oliveira Goncalves do Carmo yamaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka 6 atoza Rayon Sports ahabwa inshingano zikomeye zirimo kwegukana ibikombe 2, birimo icya Shampiyona n’icy’Amahoro.

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukuboza 2018, saa 13:20, nibwo Robertinho n’umuhagarariye Alexis bahuye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports basinya amasezerano y’amezi 6 ndetse azajya ahembwa akayabo k’ibihumbi 4,500 by’amadolari ku kwezi.

Aya masezerano ya Robertinho azasozwa tariki 4 Nyakanga 2019, aje nyuma y’aho ku munsi w’ejo byavugwaga ko uyu mutoza yatandukanye n’iyi kipe kubera umushahara w’umurengera yasabaga yaje kugabanya mu masaha y’umugoroba.

Robertinho yasabye Rayon Sports ko bitarenze iki cyumweru yashakirwa abatoza babiri bamwungirije bo kumufasha, barimo umutoza wungirije n’umutoza w’abanyezamu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa