skol
fortebet

Robertinho yasobanuye icyatumye atakaza amanota atatu

Yanditswe: Monday 19, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma yo kunganya na Marines Fc ku munsi wa mbere wa Shampiyona umutoza wa Rayon Sports Robertinho , yavuze ko mu byamugoye harimo n’umubare muke w’abanyamahanga.

Sponsored Ad

Tariki ya 17 Kanama 2024 nibwo ikipe ya Rayon Sports yakiriye Marine FC kuri Kigali Pele Stadium aho amakipe yombi yanganyije 0-0.
Nyuma y’umukino umutoza wa Rayon Sports yatangaje ko ikipe ye imaranye igihe gito itaramenyerana neza ndetse ko bagowe no kubyaza umusaruro amahirwe babonye.
Ikindi yavuze ko bagowe cyane no gutoranya abanyamahanga 6 bagomba gukina uyu mukino kuko bamenye ko bazakoresha ba 6 habura umunsi umwe ngo shampiyona itangire.
Ati "dufite abakinnyi benshi b’abanyamahanga, mbere y’umukino twamenye ko tutazabakoresha bose ni ibintu bitari byoroshye, kubera ko twari twarateguye ibintu byinshi birimo gukoresha abakinnyi bashya ariko mbere y’umukino twakiriye amakuru ko tutabakoresha bose uretse 6 gusa, byatumye duhindura ibyo twari twateguye byose."
Yakomeje avuga ko ubu bagiye kwitegura cyane ndetse akaruhuko k’ikipe y’igihugu babonye kazaza nyuma y’umunsi wa 2 bazagakoresha neza kugira ngo bazabe bameze neza ku mukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona.
Tariki 23 Kanama 2024 Rayon Sports izakira Amagaju kuri Kigali Pele Stadium, umukino w’umunsi wa Kabiri wa Shampiyona,Rwanda Premier League 2024-25.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa