Robertinho yatangaje impamvu ikomeye irafasha Rayon Sports gutsinda Enyimba FC
Yanditswe: Sunday 16, Sep 2018
Umutoza wa Rayon Sports yatangaje ko imyitozo amaze iminsi akoresha abakinnyi n’ukuntu bateguye abakinnyi mu mutwe ariyo mpamvu ikomeye iratuma babasha kwigaranzura ikipe ya Enyimba, mu mukino ubanza wa ¼ cya CAF Confederation Cup bafitanye na Enyimba FC kuri iki Cyumweru.
Roberto Oliveira Goncalves do Carmo yabwiye abanyamakuru ko uburyo yateguye umukino n’ubuyobozi bwe biraza kubafasha uyu munsi bakesura iki gihangange cyo muri Nigeria cyibitseho ibikombe 2 bya CAF Champions League.
Robertinho amaze icyumweru kirenga atoza abakinnyi be uko batsinda Enyimba FC
Yagize ati “Tumaze icyumweru kirenga twitegura umukino, dutegura ikipe yacu kandi ubu bameze neza ndetse bamwe bavuye mu ikipe y’igihugu barimo kapiteni wacu Abdul.Ni ngombwa gukinana ubwenge uyu mukino, tukamenya kuwucunga kandi nizeye ko uburyo abakinnyi bacu bateguye mu mutwe bizakora ikinyuranyo. Twakinnye imikino myinshi ikomeye, uyu ni wo mwanya wo kuba twagera kure.”
Robertinho yabwiye abanyamakuru ku munsi w’ejo ko uyu ari wo mwanya wo kwerekana ko ikipe ya Rayon Sports ishoboye kandi ko bishoboka kugera kure muri iri rushanwa Nyafurika bifuza gutwara.
Umuyobozi wa Rayon Sports ,Muvunyi Paul yasuye abakinnyi mu myitozo yo kuwa Gatanu abibutsa ko uretse kuba bari guharanira Ishema rya Rayon Sports ariko ngo bari no guharanira iry’igihugu ndetse n’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba muri rusange. Yababwiye ko igihe baramuka bakuyemo Enyimba, Ubuyobozi bwa Rayon Sports buzabagenera agahimbazamusyi kisumbuyeho.
Rayon Sports yiteguye gucakirana na Enyimba FC mu mukino w’ishyiraniro uteganyijwe uyu munsi saa 15:00 kuri Stade ya Kigali.
Abakinnyi 11 bashobora kubanza mu kibuga:
Bashunga Abouba, Rwatubyaye Abdul, Mugabo Gabriel, Mutsinzi Ange, Nyandwi Saddam, Rutanga Eric, Prosper Donkor, Muhire Kevin, Niyonzima Olivier Sefu, Manishimwe Djabel, na Bimenyimana Bon Fils Caleb.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *