
Mbere y’uko ikipe ya Rayon Sports ikina umukino wa kabiri wa Shampiyona ugomba
ku yihuza n’Amagaju kuri uyu wa Gatanu tariki 23 kanama 2024,umutoza wa Rayon Sprts yatangiye gukemanga imyitwarire ya Aruna Moussa Madjaliwa.
Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati usigaje umwaka umwe w’amasezerano, Robertinho yaje asanga afitanye ibibazo n’ikipe hari amafaranga ayishyuza.
Nyuma yo kumubona mu myitozo, akabona ari umukinnyi azakenera cyane, yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports kwicara bugakemura ikibazo cy’uyu mukinnyi .
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bukaba bwaragize icyo bukora ndetse n’ibyo kuba bamurekura nk’uko byari biri mu mibare ya bo babivamo kuko umutoza yamwifuzaga.
Amakuru avuga ko na Robertinho ashobora kuba yatangiye kubona ko uyu mukinnyi nubwo ashoboye ariko imyitwarireye ikemangwa.
Biravugwa ko akomeje kubwira umutoza Robertinho ko amafaranga ye yose ubuyobozi butayamuhaye ndetse akamutura ibibazo bidashira harimo no kumusaba ko yamuguriza amafaranga, ibintu umutoza Robertinho abona ko bidakwiye.
Amakuru aravuga ko imikino myinshi uyu mukinnyi w’Umurundi atazagaragara muri 18 bifashishwa ku mu kino harimo n’uwo bagomba guhuramo n’Amagaju kuri uyu wa Gatanu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *