skol
Kigali

Roman Abramovich aravugwa mu rukundo n’ikizungerezi gifite inkomoko muri Ukraine [AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 13 March 2022

Umuherwe Roman Abramovich aravugwa mu rukundo n’umukobwa w’ikizungerezu w’imyaka 25 ufite inkomoko muri Ukraine usanzwe ari umukinnyi wa Filimi ndetse akaba n’umunyamakuru.

Biravugwa ko uyu muherwe akunda kubonana rwihishwa na Alexandra Korendyuk, rwiyemezamirimo akaba n’umunyamakuru wa TV ugaragara mu kiganiro cyo kuri TV imwe yo mu Burusiya.

Nyiri Chelsea FC, Abramovich w’imyaka 55 - ejo hashize wambuwe kuba umuyobozi w’iyi kipe na Premier League,bivugwa ko ari mu rukundo na Madamu Korendyuk nkuko byavuzwe n’uumwanditsi utangaza amakuru arimo n’ibihuha w’Umurusiya witwa Bozhena Rynska.

Uyu munyamakuruyerekanye bwa mbere ko uyu se w’abana barindwi Abramovich yagombaga kongera gushyingiranwa n’umugore we wa gatatu, Dasha Zhukova - bashakanye kuva 2008 kugeza 2018.

Bivugwa ko Alexandra ari we washinze ikigo cyigisha Muzika cya Institute of Music Initiatives, gifasha abahanzi bakizamuka.

Rynska yatangaje bwa mbere ko Red Rom yatangiye gukundana n’uyu mukobwa mu Kwakira k’umwaka ushize, amezi ane mbere y’uko Uburusiya butera Ukraine.

Yagize ati: “Umukunzi mushya wa Roman Abramovich arashimishije cyane.

Mu ntangiriro z’umwaka, ibihuha byatangiye bivuga ko umutima we watwawe na Alexandra Korendyuk.

Hari amakuru make cyane kuri uwo mukobwa, ariko bivugwa ko ari we washinze kompanyi ikora iby’umuziki.

Uyu mugabo yavuze ko Roman ashobora kuba yarasohokanye kenshi n’uyu mukobwa mu ibanga.


Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ikipe y’u Rwanda y’abaterengeje 13 yakiriwe mu buryo butangaje i...

Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 13 iherutse kwegukana igikombe cy’Isi...
26 May 2022 0

Marcus Rashford yambitse impeta umukobwa bakundanye kuva mu bwana...

Rutahizamu Marcus Rashford yambitse impeta umukunzi we bakundanye bakiri...
26 May 2022 0

Amakipe yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2022 yamaze kumenyekana

Ikipe ya US Monastir yo muri Tuniziya yihimuye kuri Zamalek, yayitsinze ku...
26 May 2022 0

Jose Mourinho yakoze agahigo gakomeye nyuma yo guhesha AS ROMA igikombe cya...

Umunya Portugal,Jose Mourinho yabaye umutoza wa mbere utwaye ibikombe byose...
26 May 2022 0

Perezida wa Kiyovu Sports yahishuye igishobora kuzaba nibadatwara igikombe...

Mvukiyehe Juvenal, uhagarariye ikipe ya Kiyovu Sports yahishuye ingamba...
25 May 2022 0

Bitunguranye Jado Castar yeguye muri FRVB ku mpamvu zikomeye

Umunyamakuru Bagirishya Jean De Dieu uzwi ku izina rya Jado Castar...
25 May 2022 0