skol
Kigali

Roman Abramovich ’bicyekwa ko yarogewe’ mu biganiro na Ukraine

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 29 March 2022

Umuherwe w’Umurusiya utunze za miliyari z’amadolari Roman Abramovich yagaragaje ibimenyetso cy’igicyekwa ko ari uburozi yaherewe mu biganiro bigamije kugera ku mahoro byabereye ku mupaka wa Ukraine na Belarus mu ntangiriro y’uku kwezi, nkuko abantu bari hafi ye babivuga.

Uyu nyir’ikipe ya Chelsea - ubu wamaze gukira - amakuru avuga ko yagize ikibazo cyo gutukura amaso no kuvuvuka ku mubiri.

Abanya-Ukraine babiri bari muri ibyo biganiro by’amahoro na bo bivugwa ko byababayeho.

Hari inkuru yavuze ko icyo gicyekwa ko ari uburozi cyakozwe n’Abarusiya b’abahezanguni bashakaga kuburizamo ibiganiro.

Nyuma gato yuko ibyo birego bitangajwe, umutegetsi w’Umunyamerika utaratangajwe izina yasubiwemo n’ibiro ntaramakuru Reuters avuga ko amakuru y’ubutasi avuga ko ibimenyetso by’abo bagabo byatewe n’impamvu z’"ibidukikije", ko bitatewe n’uburozi.

Na nyuma yaho, Ihor Zhovkva, umutegetsi ukora mu biro bya Perezida wa Ukraine, yabwiye BBC ko nubwo ataravugana na Bwana Abramovich, abo mu itsinda rya Ukraine bari bitabiriye ibyo biganiro "bameze neza" kandi umwe muri bo yavuze ko iyo nkuru "atari ukuri".

Ariko umunyamakuru wa BBC Frank Gardner ukurikiranira hafi iby’umutekano, avuga ko urebye bitatangaza ko Amerika yashaka koroshya ibivugwa ko hari umuntu uwo ari we wese - cyane cyane Uburusiya - wakoresheje intwaro y’ubumara muri Ukraine, kuko ibi byatuma Amerika ikora igikorwa cyo kwihimura kandi irimo kwigengesera cyane yirinda kuba yagikora.

’Ububabare bukomeye mu maso’

Uko Bwana Abramovich n’abari mu biganiro b’Abanya-Ukraine - barimo na Depite wa Ukraine Rustem Umerov - bari bamerewe, bimaze koroha kuva byaba ku itariki ya 3 y’uku kwezi kwa gatatu, nkuko abantu basubiwemo n’ikinyamakuru The Wall Street Journal cyo muri Amerika babivuga.

Umuntu uri hafi ya Bwana Abramovich yabwiye BBC ko ubu yakize kandi ko akomeje ibiganiro mu rwego rwo kugerageza gusoza intambara muri Ukraine.

Ibyo byabaye bituma hatekerezwa ku nshingano yatangajwe ko Bwana Abramovich afite nk’umuhuza mu biganiro hagati ya Ukraine n’Uburusiya. Icyo akoramo nyirizina ntikizwi neza, ariko mbere umuvugizi we yari yavuze ko ijambo rye muri ibi biganiro ari "rito".

Ku cyumweru, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko Bwana Abramovich yemeye gutanga ubufasha mu guhosha igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine.

Uyu muherwe w’Umurusiya yakoze ingendo hagati y’Uburusiya na Ukraine ku nshuro nyinshi z’ibiganiro mu ntangiriro y’uku kwezi. Amakuru avuga ko muri urwo rugendo yahuye na Bwana Zelensky, ariko uyu Perezida wa Ukraine nta kibazo yagize ndetse n’umuvugizi we yavuze ko nta makuru afite ku byabaye.

Hagati aho, urubuga Bellingcat rw’itangazamakuru ricukumbuye rwavuze ko Bwana Abramovich hamwe n’abari mu biganiro bagize ibimenyetso "bihuye no kurogwa hifashishijwe intwaro z’ubumara".

Bellingcat yatangaje ko ibyo bimenyetso byarimo nko "kubabuka amaso n’umubiri no kugira ububabare bukomeye mu maso".

Kuva icyo gihe, Bwana Abramovich amaze kuboneka mu ruhame, aha akaba yarafotorewe ku kibuga cy’indege cy’i Tel Aviv muri Israel, ku itariki ya 14 y’uku kwezi kwa gatatu.

Mu ntangiriro y’uku kwezi, Bwana Abramovich yafatiwe ibihano n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) hamwe n’Ubwongereza ku bivugwa ko afitanye umubano na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin, umubano we ahakana.

Ariko amakuru avuga ko Bwana Zelensky yasabye Amerika kuba iretse gufatira ibihano Bwana Abramovich, avuga ko ashobora kugira uruhare mu kugera ku masezerano y’amahoro n’Uburusiya.

Ibiro bya Perezida w’Uburusiya byavuze ko Bwana Abramovich yagize uruhare mu biganiro by’amahoro byo mu ntangiriro, ariko ko ubu biri mu maboko y’amatsinda y’ibi bihugu bibiri ari mu biganiro.

Kuri uyu wa kabiri, impande zombi ziri mu biganiro mu mujyi wa Istanbul muri Turukiya, bya mbere by’imbonankubone nyuma y’igihe kirenga ibyumweru bibiri.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Jado Castar yakiriwe byihariye kuri Radio n’abakunzi be bamuhaye akayabo...

Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar mu mwuga w’itangazamakuru...
17 May 2022 0

Minisitiri Aurore yashimiye ikipe ya Gisagara VC yitwaye neza muri...

Minisitiri wa Siporo, Hon. Munyangaju Aurore Mimosa yashimiye ikipe...
17 May 2022 0

Umukinnyi wa Newcastle yakukiye iryinyo mu mukino bahuyemo na...

Rutahizamu wa Newcastle United, Callum Wilson yakuriwe iryinyo mu mukino...
17 May 2022 0

Xhaka yibasiye abakinnyi bagenzi be bitwaye nabi Arsenal igatakaza umwanya...

Umukinnyi wo hagati Granit Xhaka yibasiye bagenzi be ba Arsenal nyuma yo...
17 May 2022 0

GISAGARA VC yakoze amateka muri shampiyona ya Afurika y’amakipe

Ikipe ya Gisagara VC yegukanye umwanya wa 3 muri shampiyona ya Afurika...
16 May 2022 0

Umutoza mushya wa United yasubije abamubajije niba azakorana na Cristiano...

Umutoza mushya wa Manchester United,Erik ten Hag yatangaje ko yifuza cyane...
16 May 2022 0