skol
fortebet

Romelu Lukaku yavuze ibihe bibi yanyuzemo ubwo Eriksen bakinana yituraga hasi kubera umutima

Yanditswe: Sunday 13, Jun 2021

Sponsored Ad

Rutahizamu Romelu Lukaku yahishuye ko yagize ubwoba bwinshi cyane ndetse ararira ubwo mugenzi we bakinana muri Inter Milan,Christian Eriksen,yarwaraga umutima mu mukino igihugu cye cya Denmark cyakinaga na Finland.

Sponsored Ad

Lukaku ukomeje kubaka ibigwi mu ikipe y’igihugu y’Ububiligi kuko mu mikino 15 aheruka kuyikinira yayitsindiye ibitego 19 ndetse ubu niwe umaze kuyitsindira ibitego byinshi mu mateka yayo.

Lukaku wabaye umukinnyi w’umukino ubwo Ububiligi bwatsindaga Uburusiya ibitego 3-0 birimo 2 yatsinze,yavuze ko yarize cyane ndetse ko yahangatitse ubwo mugenzi we bakinana Eriksen yari hasi ari kuzurwa n’abaganga mu kibuga nyuma y’aho yari amaze kwikubita hasi kubera ikibazo cy’umutima.

Lukaku yavuze ko byari bimugoye cyane kujya mu kibuga gukinira igihugu cye nyuma y’aho Eriksen yituye hasi nubwo yaje gutsinda ibitego 2 birimo icya mbere yatsinze akajya kuri imwe muri camera zerekanaga uyu mukino akavuga ati “Chris,ndagukunda.”

Nyuma yo guhabwa igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu mukino,Lukaku yagize ati “Ni byiza ko dutsinze ariko njye ntabwo byari binyoroheye kubera ko ibitekerezo byanjye byari kuri mugenzi wanjye dukinana Christian Eriksen.

Ndizera ko ameze neza ndetse mutuye iyi ntsinzi.Narize cyane kubera ko nari mfite ubwoba bwinshi.Twabanye neza cyane mu mwaka n’igice tumaranye.Namaranye nawe igihe kinini kurusha icyo namaranye n’umuryango wanjye.Ibitekerezo byanjye biri kuri we,umukunzi we,abana be 2 n’umuryango we.”

Lukaku yavuze ko yifuza ko igihugu cye gikurira mu irushanwa bakaritwara.Uyu rutahizamu utagihagarika gutsinda amaze kugira uruhare mu bitego 25 mu mikino 19 aheruka gukinira Ububiligi aho yatsinze 21 atanga imipira bivamo 4.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa