skol
fortebet

Ronaldinho amerewe nabi n’uwahoze ari umukunzi we ushobora kumusubiza muri gereza

Yanditswe: Wednesday 24, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru,Ronaldinho, wakiniye ikipe ya Barcelona na AC Milan yaburiwe ko ashobora gusubizwa muri gereza kubera kunanirwa kwishyura umwenda umukobwa bahoze bakundana.

Sponsored Ad

Amakuru aturuka muri Brazil avuga ko uyu mugabo w’imyaka 41 yategetswe kwishyura umwenda afitiye uyu wahoze ari umukunzi we Priscilla Coelho bitarenze ku ya 1 Ukuboza kugira ngo yirinde ko imitungo ye ifatirwa cyangwa se agasubizwa muri gereza.

Umunyamategeko wa Priscilla, Bruno Medrado, yatangarije ikinyamakuru Extra cyo muri Brazil ati: ’Kugeza ubu agomba kwishyura.’

Uyu mukinnyi wahoze akina umupira w’amaguru, yatawe muri yombi kandi afungirwa muri Paraguay umwaka ushize nyuma yo gufatirwa muri iki gihugu afite pasiporo mpimbano.Kuri ubu biravugwa ko ari i Dubai.

Muri Gicurasi 2018, Ronaldinho yahatiwe guhakana ibyavugwaga ko yashakanye na Priscilla n’undi mugore witwa Beatriz Sousa icyarimwe.

Ibi yabitangaje nyuma y’ikinyamakuru cyo muri Brazil cyavuze ko Ronaldinho agiye gushyingiranwa n’aba bombi mu birori byari kubera mu gace kitwa Barra da Tijuca mu mujyi wa Rio de Janeiro aho afite inzu.

Uyu mukinnyi wabaye uwa mbere ku isi inshuro ebyiri, icyo gihe yagize ati: ’Ni ikinyoma gihambaye. Abantu bose bavuga kuri ibi ariko ntabwo ari ukuri. Ntabwo ngiye gushaka. ’

Nyuma y’umwaka umwe byaje kuvugwa ko Priscilla yatangiye gukundana na Ronaldinho ubwo yakinaga mu ikipe yo muri Belo Horizonte, Atletico Mineiro, yasabaga amafaranga umukunzi we wari umuherwe utunze amamiliyoni.

Byamenyekanye ko uyu mukobwa yahabwaga amafaranga agera ku mapawundi 13.500 buri kwezi yo kumutunga nyuma y’uko inkiko zibitegetse Ronaldinho.

Ronaldinho na murumuna we Roberto de Assis Moreira basubiye muri Brazil mu mpera za Kanama umwaka ushize nyuma yo kumara amezi atandatu muri gereza yo muri Paraguay.

Gusubira kw’aba bagabo muri Brazil byaje nyuma y’amasaha 24 babwiwe ko batazaburanishwa kubera ikibazo cya pasiporo mpimbano nyuma y’akazi gakomeye kakozwe n’umwunganizi wabo.

Roberto yarekuwe nyuma yo kwiyemerera icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano maze akatirwa igifungo gisubitse.

Aba bavandimwe bategetswe kwishyura hafi ibihumbi 153.000 by’amapawundi nk’indishyi, Ronaldinho akaba yaragombaga kwishyura ibihumbi 68.000, na murumuna we agatanga asigaye.



Ronaldinho amerewe nabi n’uwahoze ari umukunzi we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa