skol
fortebet

Ronaldo yatangaje icyemezo gikomeye yafatiye umwana we mukuru

Yanditswe: Sunday 30, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kizigenza muri ruhago,Cristiano Ronaldo yanze guha umuhungu we w’imyaka 11 telefone igendanwa kugira ngo atazatwarwa n’ikoranabuhanga.
Umukinnyi ukinira ikipe ya Manchester United yatangaje ko afite ubwoba ko umuhungu we Cristiano Jr aramutse afite telefone,yakwangirika nka benshi bo mu rungano rwe.
Ubushakashatsi buherutse gukorwa mu Bwongereza bwerekanye ko abana benshi bafite telefone ku myaka irindwi kandi bugaragaza ko abafite imyaka icyenda n’ icumi bafite telefoni zabo bwite.
Ubwo (...)

Ubwo yari kuri Al Wasl Plaza i Dubai yabajijwe niba ikoranabuhanga ryaramufashije kuba umukinnyi mwiza w’umupira w’amaguru, Ronaldo yagize ati: "Rwose rirafasha cyane.

"Ryaramfashije ndetse n’abantu bari hano, n’isi yose, kandi ndatekereza ko tugomba kubyungukiramo ariko ntitugomba gutwarwa nabyo

“Urugero, nshobora kuguha igitekerezo gito.

Umwana wanjye w’imfura ugiye kugira imyaka 12 vuba yarambajije ati:" Papa, nshobora kugira telefone, nshobora kugira telefone, nshobora kugira telefone. "

“Ndamubsubizaa nti: ’Cristiano, ufite umwanya.’

Nzi kandi ko urubyiruko rw’ubu rufite ubwenge buruta imyaka yabo bityo ndemera ko tugomba kubyungukiramo ariko ntitugomba gutwarwa n’ikoranabuhanga.

Bahe ikoranabuhanga ariko mu gihe runaka, ntukaribahe igihe cyose. Ntekereza ko iyo ari yo ngingo nyamukuru hano. ”

Muri Kamena, Cristiano Jr uzuzuza imyaka 12 y’amavuko, niwe mukuru mu bana bane ba Ronaldo mu gihe we n’umukunzi we Georgina Rodriguez batwite impanga.

Uyu mukinnyi watsindiye Ballon d’or inshuro eshanu yavuze ko yanze icyifuzo cy’umuhungu we cyo gutunga telefone mu myaka ine ishize.

Muri icyo gihe, uyu munyabigwi wa Portugal yagize kiti: “Junior arishimye cyane kandi avuga ko ashaka abavandimwe na bashiki be benshi, ashaka barindwi.

“Namusabye gutegereza ejo hazaza. Umunsi umwe, Junior yansabye iphone yo kujya ampamagara ariko ndamubwira nti oya. Niba ashaka kumpamagara agomba kunyura kuri nyirakuru.

"Ndashaka kubwira umuhungu wanjye ko bitoroshye kubona ikintu icyo ari cyo cyose ashaka. Uburezi ni cyo kintu cyiza namuha."

Raporo yakozwe na Childwise yashyizwe ahagaragara muri Mutarama 2020 yerekanye ko 90 ku ijana by’abana bafitetelefoni zabo ku myaka 11.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa