Ronaldo yatangiye kwitozanya n’umuhungu we yifuza ko yazamusimbura muri ruhago [AMAFOTO]
Yanditswe: Monday 31, Jan 2022

Ku cyumweru nyuma ya saa sita, Cristiano Ronaldo yashyize amafoto ku mbuga nkoranyambaga kwitozanya n’umuhungu we yifuza ko azamusimbura mu mupira w’amaguru.
Ronaldo yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze amafoto ye ari kwitoza hamwe n’umuhungu we mukuru Cristiano Jr,arangije yandikaho ngo : ’Ubu n’ahazaza’.
Ronaldo yagaragaye yiruka mu kibuga yambaye ubusa mu gihe umuhungu we yari yambaye umwenda wa Manchester United.
Uyu muhungu wa Ronaldo yafotowe ari kumwe n’umuhungu wa Nemanja (...)
Ku cyumweru nyuma ya saa sita, Cristiano Ronaldo yashyize amafoto ku mbuga nkoranyambaga kwitozanya n’umuhungu we yifuza ko azamusimbura mu mupira w’amaguru.
Ronaldo yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze amafoto ye ari kwitoza hamwe n’umuhungu we mukuru Cristiano Jr,arangije yandikaho ngo : ’Ubu n’ahazaza’.
Ronaldo yagaragaye yiruka mu kibuga yambaye ubusa mu gihe umuhungu we yari yambaye umwenda wa Manchester United.
Uyu muhungu wa Ronaldo yafotowe ari kumwe n’umuhungu wa Nemanja Matic ubwo bari mu myitozo muri Nzeri 2021.
Kuva icyo gihe yagiye akora imyitozo buri gihe kandi yafashwe amashusho yambaye umwenda uzwi cyane wa United,akina asatira nka se mu Gushyingo.
Ibitangaza bikomeye nibyo byitezwe kuri Cristiano Jr - ibyo ntibitangaje ukurikije intsinzi ya se w’imyaka 36 y’amavuko.
Ronaldo nawe asa nk’uwiteze byinshi kuri uyu muhungu we nk’abandi bose kuko yamwise ejo hazaza h’umupira wamaguru.
Abafanabahise bagaragaza ko bashyigikiye uyu mwana aho bagiye ku mbuga nkoranyambaga barabigaragaza.Umwe yagize ati: ’Umunyabigwi w’ahazaza’.
Undi yongeyeho ati: ’Ibitego byinshi mu ifoto imwe’, mu gihe undi yanditse ati:Yambaye imyenda ya United no mu myitozo ye bwite? Nibyo. Cristiano jr ni uwacu. ’
Abandi baravuze bati: ’Arimo gukora intwaro ya United, Ibikombe 3 mu mwaka wa 2030’. Mbere yuko umufana umwe yandika ati: ’Ronaldo junior. Premier League iragutegereje ’.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *