Ronaldo yatunguye abafana ba Real Madrid kubera igisubizo yahaye abanyamakuru ku mikinire ye
Yanditswe: Thursday 02, Nov 2017
Cristiano Ronaldo yatangarije abanyamakuru ko nta gitutu cyo kuva muri Real Madrid afite ndetse ko adashidikanya ku musaruro we kuko ukeneye kureba ibyo yakoze n’ibitego yatsinze wabisanga kuri Google byose.
Rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid Cristiano Ronaldo yatunguye abafana be ku gisubizo yahaye umunyamakuru wari umubajije niba Atari gutekereza kuva muri Real Madrid kubera umusaruro we uri kugabanyuka aho yamusubije ko yajya kurebe ibyo yakoze kuri Google akiha igisubizo.
Uyu mugabo uri mu mazi abira kubera umusaruro mubi afite muri iyi minsi ndetse n’ibitego bikaba byarakamye yabwiye abanyamakuru nyuma yo gutsindwa na Tottenham Hotspurs 3-1 ko nta gitekerezo cyo kuva muri Real Madrid afite cyane ko akiyifitiye amasezerano y’imyaka 4.
Yagize ati “Ubu nta gitutu mfite.Gukina neza ntacyo bimaze kuko icyingenzi mu mupira w’amaguru n’ibitego.uyu munsi ntabwo ndavuga kubyo nagezeho kuko ugiye kuri Google wabibona,yaba ibitego natsinze,n’ibindi bitandukanye nakoze. Ndacyafite imyaka 4 muri Real Madrid kandi nta gitekerezo mfite cyo kuyivamo.”
Cristiano Ronaldo yavuze ko nubwo ikipe ye yarushijwe na Tottenham nta gikuba cyacitse ko icyo baraje ishinga ari ukongera kugaruka mu bihe byiza bakongera gutsinda,ibintu byagarutsweho na kapiteni w’iyi kipe Sergio Ramos.



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *