skol
fortebet

Rooney yatangaje impamvu ikomeye yatumye ava muri Manchester United (amafoto)

Yanditswe: Tuesday 11, Jul 2017

Sponsored Ad

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo umusore Wayne Rooney wari umaze imyaka 13 akinira Manchester United yerekeje mu ikipe ya Everton yamuzamuye akaza kuyivamo ku myaka 18 yonyine aho yavuze ko kubura umwanya wo gukina ariyo mpamvu yatumye ava muri Manchester United yari abereye kapiteni.
Uyu Rooney wari kapiteni wa Manchester United yatangaje ko nubwo amaze gukura kubura umwanya wo gukina mu ikipe ya Manchester United ari yo mpamvu y’ingenzi itumye ayivamo ndetse ko yumva atararangira cyane (...)

Sponsored Ad

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo umusore Wayne Rooney wari umaze imyaka 13 akinira Manchester United yerekeje mu ikipe ya Everton yamuzamuye akaza kuyivamo ku myaka 18 yonyine aho yavuze ko kubura umwanya wo gukina ariyo mpamvu yatumye ava muri Manchester United yari abereye kapiteni.


Uyu Rooney wari kapiteni wa Manchester United yatangaje ko nubwo amaze gukura kubura umwanya wo gukina mu ikipe ya Manchester United ari yo mpamvu y’ingenzi itumye ayivamo ndetse ko yumva atararangira cyane ku buryo yatangira kwicara ku ntebe.

Yagize ati “Kuyivamo ntabwo ari uko naniwe kuko nifuza gukina imikino myinshi.Ntabwo nabonye umwanya uhagije wo gukina kandi ibyo byarangoye cyane.Igihe cyose maze muri aka kazi narakinnye bihagije gusa yari yo nshuro ya mbere nicaye ku ntebe y’abasimbura kandi ntabwo mbyifuza.Ndacyifuza gukina.”


Uyu musore waciye agahigo ko kuba umukinnyi watsindiye Manchester United ibitego byinshi 253 mu mikino 559 ndetse agatwarana nayo ibikombe 12 yatangaje ko ikimuzanye muri iyi kipe yambara ubururu ari ukuyifasha gutwara igikombe cyane ko imaze imyaka 22 itagitwara ndetse yavuze ko nubwo yifuza gukinira Ubwongereza mu gikombe cy’isi atari ibintu bimushishikaje ko icy’ingenzi ari ukwitwara neza kugeza ubwo umutoza w’ikipe y’igihugu Gareth Southgate azamuhamagarira.


Yagize ati “Ubusanzwe nkina umupira w’amaguru nshaka kwemeza buri wese ko nshoboye.Ntabwo ngarutse hano njye gusezera.Meze neza kandi nditeguye cyane.Hamwe n’umutoza Ronald ndetse n’abakinnyi beza dufite ni ahacu kugira ngo twigaragaze kandi dutware ibikombe.Ku ikipe y’igihugu mvugishije ukuri,ntabwo nyitekerezaho cyane.Ikindaje ishinga ni ugukora neza hano muri Everton ku buryo umutoza Southgate nabona bikwiye azampamagara.”


Wayne Rooney abaye umukinnyi wa 6 iyi kipe isinyishije nyuma y’umunyezamu
Jordan Pickford baguze mu ikipe ya Sunderland kuri miliyoni 30 ‘amapawundi,Davy Klaassen bakuye muri Ajax kuri miliyoni, 23.6 by’amapawundi,Henry Onyekuru baguze muri Eupen kuri miliyoni 6.8 by’amapawundi,Sandro Ramirez bakuye muri Malaga kuri miliyoni 5.2 by’amapawundi,Michael Keane baguze muri Burnley kuri miliyoni 30 z’amapawundi mu gihe Wayne Rooney yaziye ubuntu aho azajya ahembwa ibihumbi 150 by’amapawundi ku cyumweru. Iyi kipe ikaba imaze gushora miliyoni 95.6 z’amapawundi mu kugura abakinnyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa