Umunyamakuru wa RBA, Rugangura Axel, yavuze ko akurikije uko Rayon Sports iri gukina muri iyi minsi, ibyo kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup yaba iretse kubitekerezaho cyane.
Ibi yabivuze nyuma yo kubona uko iyi kipe yitwaye mu mikino 2 ishize ya gicuti yakinnye aho yayinganyije yombi ndetse ikanagaragaza urwego rwo hasi cyane by’umwihariko mu bakinnyi bayo bashya.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram,Rugangura yagize ati "Aba Rayon Ntababeshye rero ibi bintu mbonye mukina (…)
Umunyamakuru wa RBA, Rugangura Axel, yavuze ko akurikije uko Rayon Sports iri gukina muri iyi minsi, ibyo kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup yaba iretse kubitekerezaho cyane.
Ibi yabivuze nyuma yo kubona uko iyi kipe yitwaye mu mikino 2 ishize ya gicuti yakinnye aho yayinganyije yombi ndetse ikanagaragaza urwego rwo hasi cyane by’umwihariko mu bakinnyi bayo bashya.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram,Rugangura yagize ati "Aba Rayon Ntababeshye rero ibi bintu mbonye mukina sha Ibyo bintu by’amatsinda mube mubiretse tuganire pee!"
Kuri uyu wa Kabiri,Rayon Sports yanganyije igitego 1-1 na Gorilla FC mu mukino wa Gicuti ndetse mu mpera z’icyumweru gishize yanganyije na Vital’o ibitego 2-2.
Icyo benshi bahurizaho n’uko bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bagaragaza urwego rwo hasi by’umwihariko abanyamahanga.
Rayon Sports yashyizwe mu makipe 12 agomba gusimbuka ijonjora rya mbere muri CAF Confederations Cup gusa mu rya kabiri izakina n’izarokoka hagati ya Al Hilal Benghazi yo muri Libya na Kakamega Homeboyz yo muri Kenya.
Benshi mu bakunzi ba Rayon Sports bibasiye uyu munyamakuru nyuma y’iki gitekerezo cye gusa hari abamushyigikiye bagendeye kuri iyi mikino ishize.
Abafana ba Rayon Sports banenga urwego ba rutahizamu babo bariho ndetse na myugariro Rwatubyaye Abdul wasubiye inyuma cyane.
Rayon Sports iri kwitegura umunsi w’Igikundiro aho izakina na Kenya Police mu mukino wa gicuti.
Abakunzi ba Rayon Sports ntibaryohewe n’imikino ibiri ya gicuti yakinnye

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *