skol
fortebet

Rusheshangoga na Usengimana batangaje imigambi bajyanye muri Singida

Yanditswe: Friday 14, Jul 2017

Sponsored Ad

Ku wa kabiri taliki ya 11 Nyakanga nibwo abasore 2 b’abanyarwanda Rusheshangoga Michel na Usengimana Danny baherutse kugurwa n’ikipe ya Singida FC batangiye imyitozo muri iyi kipe berekejemo ndetse bitezweho byinshi na benshi mu bafana b’iyi kipe.
Mu kiganiro baherutse kugirana n’ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru bagitangarije imigambi ikomeye bajyanye muri Tanzania.
Danny Usengimana wakiniraga Police FC werekeje muri iyi kipe nyuma yo kumara imyaka 2 ayobora abatsinze ibitego (...)

Sponsored Ad

Ku wa kabiri taliki ya 11 Nyakanga nibwo abasore 2 b’abanyarwanda Rusheshangoga Michel na Usengimana Danny baherutse kugurwa n’ikipe ya Singida FC batangiye imyitozo muri iyi kipe berekejemo ndetse bitezweho byinshi na benshi mu bafana b’iyi kipe.

Mu kiganiro baherutse kugirana n’ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru bagitangarije imigambi ikomeye bajyanye muri Tanzania.

Danny Usengimana wakiniraga Police FC werekeje muri iyi kipe nyuma yo kumara imyaka 2 ayobora abatsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’u Rwanda yatangarije iki kinyamakuru ko yiteguye gukora ibishoboka byose ngo iyi kipe ntizabure ibitego.

Yagize ati “Singida yanguze kugira ngo nyitsindire ibitego,ngiye gukora cyane kugira ngo mbashimire kubera icyizere bangiriye.Maze igihe nkina mu Rwanda niyo mpamvu nagombaga kujya guhangana mu makipe yo hanze kandi nizeye ko iyi kipe yacu izatera imbere.”

Ku ruhande rwa Rusheshangoga Michel waturutse muri APR FC yatangarije The new Times ko nawe yishimiye kwerekeza muri iyi kipe kandi yiteguye gukora cyane kugira ngo iyi kipe itere imbere.

Yagize ati “Singida n’ikipe ikomeye kandi nizeye ko izakomeza guzatera imbere”.

Ikipe ya Singida Fc yazamutse mu cyiciro cya mbere muri shampiyona ya Tanzania uyu mwaka aho yahise itangira kugura abakinnyi bakomeye yaba muri Tanzania no hanze yayo ku buryo yitezweho guhangana na Yanga SC na Simba zihariye ibikombe muri iki gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa