skol
fortebet

Rusheshangoga yatangaje imbogamizi bahura nazo muri Tanzania

Yanditswe: Friday 15, Sep 2017

Sponsored Ad

Umukinnyi Rusheshangoga Michel uherutse kuva mu ikipe ya APR FC yerekeza muri Singida FC yo muri Tanzania yatangaje ko kuva bagera muri iki gihugu ikintu kibagora cyane ari ingendo ndende bahora bakora bajya ku bibuga by’amakipe atuye kure muri Tanzania ndetse n’ibibuga bibi biba muri iki gihugu. Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 uyu musore yayitangarije ko bameze neza mu ikipe yabo ndetse bakomeje gukora uko bashoboye kugira ngo bitware neza gusa akomoza ku mbogamizi bahura nazo. Yagize (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi Rusheshangoga Michel uherutse kuva mu ikipe ya APR FC yerekeza muri Singida FC yo muri Tanzania yatangaje ko kuva bagera muri iki gihugu ikintu kibagora cyane ari ingendo ndende bahora bakora bajya ku bibuga by’amakipe atuye kure muri Tanzania ndetse n’ibibuga bibi biba muri iki gihugu.

Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 uyu musore yayitangarije ko bameze neza mu ikipe yabo ndetse bakomeje gukora uko bashoboye kugira ngo bitware neza gusa akomoza ku mbogamizi bahura nazo.

Yagize ati “Ikipe ya Singida n’ikipe nziza ndetse yiyubatse gusa imbogamizi twahuye nazo n’ingendo dukora urabizi igihugu cya Tanzania ari igihugu kinini aho mu Rwanda twari tumenyereye gukora ingendo ngufi aho kure hari ukujya I Cyangugu gusa hano muri Tanzania dukora ingendo ndende aho hari igihe tugenda iminsi 2 cyangwa 3 mu modoka urumva ko biba bigoye.Ikindi n’ibibuga bibi biba hano kuko ibibuga byiza biri muri Tanzania ni bitatu gusa nabyo biratugora cyane kubikiniraho.”

Uyu musore yatangaje ko yishimiye uko yatangiye muri iyi kipe aho imikino yose imaze gukina yayikinnye kandi akayibanzamo ndetse avuga ko mugenzi we Danny Usengimana ari umukinnyi witezwe n’abafana kandi kuba atarakina ari ikibazo cy’uburwayi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa