skol

Rusizi: Haciwe umuvuno mushya wo gushakira amikoro ’Espoir FC’

Yanditswe: Tuesday 22, Jul 2025

featured-image

Abakunzi ba Espoir FC yo mu Karere ka Rusizi binjiye mu mushinga ’Espoir yanjye’ watangijwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe bavuga ko uzagabanya ibibazo byo gutinda guhemba n’amadeni yayizengereje.

Espoir FC kimwe n’amwe mu makipe afashwa n’uturere yakunze kumvikanamo ibibazo by’amikoro make.

Ku wa 20 Nyakanga 2025, ubuyobozi bwa Espoir FC bwamuritse umushinga bwise ’Espoir yanjye’ aho abafana n’abakunzi b’iyi kipe bazajya bagira uruhare mu kuyibeshaho.

Ni umushinga umuritswe mu gihe iyi kipe iri kuzanzamuka kuko umwaka ushize w’imikino iyi kipe yakinnye mu cyiciro cya gatatu nyuma kumanurwa kubera gukinisha Umunyezamu w’Umunye-Congo Christian Watanga Milembe utari ufite ibyangombwa.

Perezida wa Espoir FC, Kamuzinzi Godefroid, yagaragaje ko abaterankunga b’iyi kipe bazashyirwa mu byiciro bijyanye n’inkunga buri muntu yiyemeje.

Umuntu wiyemeje gutanga ibihumbi 100Frw buri kwezi ashyirwa mu banterankunga, utanga ibihumbi 50Frw buri kwezi ashyirwa mu ndashyikirwa, utanga ibihumbi 10 ku kwezi ashyirwa mu Mena, utanga ibihumbi 5Frw yitwa Umunyamuryango, utanga 1000Frw buri kwezi ashyirwa mu cyiciro cy’Abanyamuryango b’Intangiriro.

Iyi kipe kandi ngo igiye gushaka ikigo gitwara abagenzi Rusizi-Kigali izajya yamamaza, ikanashishikariza abakunzi bayo ko gutega icyo kigo ari ugushyigikira ikipe, icyo kigo kizajya giha ikipe nibura ibihumbi 500Frw ku kwezi, hakazashakwa sitasiyo ya lisansi abakunzi ba Espoir n’abafana bayo b’abamotari bazajya baguraho lisansi iyo sitasiyo ihe Espoir ibihumbi 500Frw buri kwezi, bikazakorwa no ku nganda zitandukanye ku buryo iyi kipe ivuga ko bigenze neza yajya ibona arenga miliyoni 18Frw muri uyu mushinga.

Ni mu gihe ubusanzwe iyi kipe yari itunzwe n’inkunga y’Akarere ku kigero cya 90%.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yavuze ko hari abari barabyumvise nabi bagakeka ko Espoir FC ari ikipe y’Akarere ka Rusizi nyamara ahubwo ari ikipe y’abaturage ba Rusizi n’abafana bayo baba ahantu hose.

Ati "Ntabwo uyu mushinga uje gutuma Akarere gahagarika inkunga kageneraga ikipe ya Espoir FC, ahubwo uzatuma haboneka amafaranga yo kunganira inkunga Akarere kagenera ikipe".

Mu mwaka ushize w’imikino Espoir FC yakoresheje arenga miliyoni 90 Frw arimo miliyoni 83 Frw zatanzwe n’Akarere ka Rusizi.

Meya Sindayiheba yabwiye IGIHE ko mu mwaka mushya w’imikino ugiye gutangira aka karere kazongera kagatanga miliyoni 83 Frw mu gihe umushinga ‘Espoir yanjye’ wo witezweho arenga miliyoni 217 ku mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa