Rutahizamu David Neres yahishuye ubugome bubi yakoreye abakobwa bamusuzuguye akiri umwana
Yanditswe: Tuesday 31, Dec 2019
Rutahizamu wa Ajax Amsterdam,David Neres wamenyekanye mu mwaka w’imikino ushize ubwo yafashaga iyi kipe we na bagenzi be kugera muri ½ cy’irangiza cya UEFA Champions League basezereye ibigugu nka Real Madrid na Juventus,yasekeje benshi kubera ibyo yavuze ko yakoreye abakobwa bamusuzuguye akiri umwana.
Neres ukomoka muri Brazil yavuze ko abakobwa bamusuzuguraga akiri umwana yabahimye abajyana muri Hoteli aza kubaca mu rihumye agenda atishyuye kandi ariwe wari wabasohokanye.
Neres yagize ati “Nkiri umwana,hari abakobwa babiri bakundaga kunseka.Ubwo nagarukaga iwacu nyuma y’imyaka 5 nabasohokanye mu byumba bya Hoteli y’inyenyeri 5 .Nababwiye ko ngiye mu bwiherero,mfata imfunguzo z’imodoka yanjye nitahira mu rugo ntishyuye.”
Uyu mukinnyi w’imyaka 22 yaherukaga guca ibintu mu binyamakuru ubwo yavugaga ukuntu yakundanye n’umunyamideli w’Umudage witwa Kira Winona aho yamubonye bwa mbere kuri Instagram yarangiza akamwandikira ati “Ni David Neres.Ngwino iwanjye.”
Uyu mukobwa yaje kwemera ubu butumire bw’uyu mukinnyi amusanga mu rugo none kugeza ubu urukundo rwabo ruraganje.
David Neres wageze mu Buholandi avuye muri Brazil mu mwaka wa 2017,yagize imvune ikomeye izatuma agaruka mu mwaka utaha.
Neres yihimuye ku bakobwa bamusuzuguye akiri umwana
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *