skol

Rutahizamu Esenu yahaye ubutumwa abamutuka kubera guhusha ibitego cyane

Yanditswe: Thursday 07, Dec 2023

featured-image

Rutahizamu wa Rayon Sports Musa Esenu yabwiye abamutuka ko nta mukinnyi udahusha gusa abamutuka bamutera imbaraga zo gukora cyane.

Uyu rutahizamu yabigarutseho nyuma yo gutsinda igitego muri 2-0 ikipe ye yatsinze Muhazi United,kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 06 Ukuboza 2023.

Abajijwe icyo avuga ku kuba anengwa cyane kubera guhusha ibitego byabazwe, Esenu yavuze ko kuvugwa bibaho kandi ko nta rutahizamu udahusha ariko na none bitera imbaraga zo gukora cyane.

Ati "kuvugwa bibaho ariko na none biragusunika ugakora cyane, yego nahushije ibitego mu mikino iheruka ariko na none nta rutahizamu utifuza gutsinda, ushobora kureba ku Isi hose abantu barahusha iyo atari umunsi wawe ntabwo utsinda ni yo waba usigaranye n’izamu ryonyine , ariko iyo amahirwe aje kikajyamo ushima Imana."

Musa Esenu uzasoza amasezerano muri Mutarama 2024, abajijwe niba azongera amasezerano, yaryumyeho.

Ati "muzabimenya, igihe nikigera muzabimenya. Iryo ni ibanga ryanjye ariko igihe nikigera muzabimenya. "

Hari amakuru avuga ko Rayon Sports iri kuvugana na Musa Esenu kugira ngo yongere amasezerano mashya cyane ko akomeje kuzamura ibitego atsinda.

Kugeza ubu muri shampiyona ya 2023-24,Esenu amaze gutsinda ibitego 4.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa