skol
fortebet

Rutahizamu Gray yatutswe n’umugore babyaranye umushinja kwirengagiza umwana babyaranye

Yanditswe: Tuesday 15, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamideli ufitanye umwana n’umukinnyi wa Everton,Demarai Gray, yamwise "papa utagize icyo amaze".
Katy Morgan, ufite imyaka 27, yagabye igitero kuri uyu mukinnyi wa Everton,amusaba kureka kwigira intangarugero ku mbuga nkoranyambaga.
Avuga ko atarahura n’umuhungu wabo w’amezi 23.
Gray w’imyaka 25, atekereza ko yakundanye na Katy hafi umwaka,ariko avuga ko umubano wabo warangiye nyuma yo kumubwira ko atwite.
Yashyize hanze uburakari bwe ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko Gray ashyize (...)

Sponsored Ad

Umunyamideli ufitanye umwana n’umukinnyi wa Everton,Demarai Gray, yamwise "papa utagize icyo amaze".

Katy Morgan, ufite imyaka 27, yagabye igitero kuri uyu mukinnyi wa Everton,amusaba kureka kwigira intangarugero ku mbuga nkoranyambaga.

Avuga ko atarahura n’umuhungu wabo w’amezi 23.

Gray w’imyaka 25, atekereza ko yakundanye na Katy hafi umwaka,ariko avuga ko umubano wabo warangiye nyuma yo kumubwira ko atwite.

Yashyize hanze uburakari bwe ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko Gray ashyize hanze amashusho y’umwana asangiye n’uwahoze ari umukunzi we Emma Hickman.

Katy yanditse ati: “Bashyire hanze bose cyangwa ubareke. Wibwira ko udafitanye umwana w’umuhungu nanjye kandi wemerewe gukomeza kumusuzugura, birahagije.

"Uhawe ikaze ryo kuba papa wapfuye nibyo ushaka byose."

Yongeyeho ati: “FYI [umuhungu wacu] agiye kuzuza imyaka 2 kandi ntabwo wigeze umubona. Ukabije kwigira ’intangarugero’ ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mukinnyi yaraye asubije ibirego bya Katy.

Yahakanye ko atirengagije inshingano kuri uyu muhungu bafitanye - maze avuga ko amwitaho ku bushake ndetse amwishyurira ibyo akeneye.

Gray yatangiye umwuga we i Birmingham, mbere yo kwerekeza muri Leicester yatwayemo Premier League muri 2016.

Yinjiye muri Everton muri Nyakanga umwaka ushize nyuma yo gutizwa mu Budage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa