Rutahizamu w’Umugande Frank Kalanda uherutse kugurwa n’ikipe ya AS Kigali yapfushije umwana we w’imfura wari amaze icyumweru arwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal ,ku munsi w’ejo Taliki ya 22 Kanama 2017.
Mu kiganiro Umunyamabanga wa AS Kigali, Nshimiye Joseph yagiranye n’Igihe dukesha iyi nkuru ni uko uyu mwana w’uyu Rutahizamu yageze muri ibi bitaro ku wa kabiri w’icyumweru gishize none birangiye yitabye Imana.
Yagize ati “ Umwana yafashwe kuwa Kabiri w’icyumweri gishize (…)
Rutahizamu w’Umugande Frank Kalanda uherutse kugurwa n’ikipe ya AS Kigali yapfushije umwana we w’imfura wari amaze icyumweru arwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal ,ku munsi w’ejo Taliki ya 22 Kanama 2017.
Mu kiganiro Umunyamabanga wa AS Kigali, Nshimiye Joseph yagiranye n’Igihe dukesha iyi nkuru ni uko uyu mwana w’uyu Rutahizamu yageze muri ibi bitaro ku wa kabiri w’icyumweru gishize none birangiye yitabye Imana.
Yagize ati “ Umwana yafashwe kuwa Kabiri w’icyumweri gishize tumujyana mu bitaro ariko yaraye yitabye Imana. Ubu turimo kumufasha kureba uko twakemura ibya hano (ku bitaro) kugira ngo babone uko bajya muri Uganda kuko kumushyingura biteganyijwe kuwa kane.”
Uyu rutahizamu utari wagatangira gukora imyitozo muri iyi kipe yageze muri iyi kipe mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka azanywe na Gakumba Patrick ushinzwe kumushakira isoko.
Uyu rutahizamu yitezweho byinshi cyane ko we na Ndarusanze Jean Claude watsinze ibitego byinshi I Burundi aribo bazaba bayoboye ubusatirizi bwa AS Kigali.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *