Mu kwitegura umukino wa shampiyona bazahura na Gorilla FC, Rayon Sports yakinnye umukino w’imyitozo na Vision FC batsinze ibitego 4-1.
Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na rutahizamu mushya ukomoka muri Cote d’Ivoire,Gnamien Mohaye Yvan, Musa Essenu watsinze ibitego 2 na Didier Mucyo.
Uyu mukino wagaragayemo abakinnyi bashya ba Rayon Sports barimo Umunya Cote d’Ivoire Gnamien n’umunya Sudan, Eid Mugadam Abakar Mugadam.
Hari amakuru avuga ko uyu rutahizamu Gnamien ari mu igeragezwa ataragurwa na Rayon Sports.
Rayon Sports ifite abanyamahanga 12 kandi abemewe gukina muri shampiyona ku mukino ni 6 ariyo mpamvu bishoboka ko uyu batamusinyisha cyane ko Charles Bbaale ameze neza cyane.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *