Umukinnyi wa Manchester United, Marcus Rashford, yakoze impanuka iteye ubwoba ubwo yari atwaye Rolls-Royce ye y’amapound 700,000.
Uyu rutahizamu yari avuye mu myitozo ku kibuga cya Carrington cy’ikipe ya Man United ubwo yakoraga impanuka mu ijoro ryabanjirije umukino wo kuri uyu wa Gatandatu.
Rashford na bagenzi be bagarutse bava kuri Turf Moormu modoka y’ikipe yanditse kuri Instagram, agira iti: "amanota 3 yabonetse! Meze neza basore mwakoze ku butumwa."
Amashusho yagiye hanze yerekanye imodoka ya Rashford yangiritse nabi ku muhanda.
Amakuru yatangajwe na The Sun avuga ko Rashford yahungabanye ariko nta gikomere yagize.
Abapolisi bihutiye kujya i Carrington Spur ariko nta muntu wafunzwe, nta n’Imbangukiragutabara yahamagawe.
Kapiteni wa United, Bruno Fernandes yaje kuhagera aha ubufasha Rashford.
Amashusho aturuka mu gace kabereyemo impanuka yerekana ibinyabiziga byinshi,n’umuhanda wafunzwe ariko wuzuyemo imyanda.
Rashford na bagenzi be ba Man Utd batsinze Burnley igitego 1-0 cya Fernandes.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *